INKURU ZIDASANZWE

Visi Perezida wa Malawi n’abagenzi bose bari kumwe mu ndege basanzwe bapfuye

Saulos Chilima wari Visi Perezida wa Malawi n’abagenzi bose bari kumwe mu ndege bapfuye.

Advertisements

Iby’uru rupfu byemejwe na Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera wavuze ko Visi Perezida Saulos Chilima n’abagenzi bose bagera ku Cyenda bari kumwe mu ndege ya gisirikare yari yabuze ku wa mbere “bapfuye nyuma y’uko ihanutse”. 

Yavuze ko ibisigazwa by’iyo ndege byasanzwe hafi y’umusozi “byashwanyaguritse burundu”, nta warokotse. 

Kuwa Mbere tariki 10 Kamena, hasohotse itangazo ry’Ibiro bya Perezidansi ya Malawi ryemeje ko iyi ndege yabuze ndetse hakomeje ibikorwa byo kuyishakisha.

Ryavuze ko uburyo bwose bwifashishijwe ngo bavugane n’abari batwaye indege nta musaruro bwatanze.

Aba bakaba bahanukiye mu ishyamba rya Chikangawa bitewe n’ikirere kitari kimeze neza.

Iyi ndege y’ingabo za Malawi “yavuye kuri radar” nyuma yo kuva mu murwa mukuru Lilongwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Perezida Chakwera yategetse ko bayishaka hagashyirwaho n’ikipe y’abatabazi nyuma y’uko abashinzwe iby’indege badashoboye kuvugana n’iyi ndege.

Yagombaga kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mzuzu, mu majyaruguru y’igihugu, nyuma gato ya saa yine z’aho (11:00 BST).

Nyuma yo kumenyeshwa ibyabaye, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yahagaritse urugendo yateganyaga muri Bahamas.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago