Saulos Chilima wari Visi Perezida wa Malawi n’abagenzi bose bari kumwe mu ndege bapfuye.
Iby’uru rupfu byemejwe na Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera wavuze ko Visi Perezida Saulos Chilima n’abagenzi bose bagera ku Cyenda bari kumwe mu ndege ya gisirikare yari yabuze ku wa mbere “bapfuye nyuma y’uko ihanutse”.
Yavuze ko ibisigazwa by’iyo ndege byasanzwe hafi y’umusozi “byashwanyaguritse burundu”, nta warokotse.
Kuwa Mbere tariki 10 Kamena, hasohotse itangazo ry’Ibiro bya Perezidansi ya Malawi ryemeje ko iyi ndege yabuze ndetse hakomeje ibikorwa byo kuyishakisha.
Ryavuze ko uburyo bwose bwifashishijwe ngo bavugane n’abari batwaye indege nta musaruro bwatanze.
Aba bakaba bahanukiye mu ishyamba rya Chikangawa bitewe n’ikirere kitari kimeze neza.
Iyi ndege y’ingabo za Malawi “yavuye kuri radar” nyuma yo kuva mu murwa mukuru Lilongwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Perezida Chakwera yategetse ko bayishaka hagashyirwaho n’ikipe y’abatabazi nyuma y’uko abashinzwe iby’indege badashoboye kuvugana n’iyi ndege.
Yagombaga kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mzuzu, mu majyaruguru y’igihugu, nyuma gato ya saa yine z’aho (11:00 BST).
Nyuma yo kumenyeshwa ibyabaye, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yahagaritse urugendo yateganyaga muri Bahamas.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…