Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere Ndagijimana Eric uzwi nka ‘X-Dealer’ nyuma y’igihe kinini akurikiranweho kwiba telefone ngendanwa y’umuhanzi The Ben.
Ni mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024.
Ni nyuma y’uko ku wa 3 Kamena 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishaga mu mizi urubanza Ndagijimana yaregwagamo n’Ubushinjacyaha kwiba telefone ya The Ben, icyaha cyabereye i Bujumbura ku wa 24 Ukuboza 2024.
Urukiko rwagize umwere uyu musore nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri.
Telefoni ya The Ben yibiwe i Bujumbura mu Burundi ku itariki 1 Ukwakira 2023 mu ijoro ryabereyemo igitaramo cyabereye ahitwa Eden Garden Resort, ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika.
Nyuma yo kwibwa iyi telefone, Ndagijimana yaje kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, icyemezo uyu musore yaje kujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge birangira mu Ugushyingo 2024 arekuwe akurikiranwa ari hanze.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…