Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere Ndagijimana Eric uzwi nka ‘X-Dealer’ nyuma y’igihe kinini akurikiranweho kwiba telefone ngendanwa y’umuhanzi The Ben.
Ni mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024.
Ni nyuma y’uko ku wa 3 Kamena 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishaga mu mizi urubanza Ndagijimana yaregwagamo n’Ubushinjacyaha kwiba telefone ya The Ben, icyaha cyabereye i Bujumbura ku wa 24 Ukuboza 2024.
Urukiko rwagize umwere uyu musore nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri.
Telefoni ya The Ben yibiwe i Bujumbura mu Burundi ku itariki 1 Ukwakira 2023 mu ijoro ryabereyemo igitaramo cyabereye ahitwa Eden Garden Resort, ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika.
Nyuma yo kwibwa iyi telefone, Ndagijimana yaje kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, icyemezo uyu musore yaje kujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge birangira mu Ugushyingo 2024 arekuwe akurikiranwa ari hanze.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…