Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNCHR, birushinja gufata nabi abimukira n’abasaba ubuhungiro kuko bidafite ishingiro.
Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ku wa mbere ryabwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko rishobora kuba rifite ibimenyetso bishya byo muri uyu mwaka bigaragaza ko u Rwanda rwashyize mu kaga abasaba ubuhungiro.
U Rwanda ruvuga ko UNHCR yakagombye kurushaho kwita ku burenganzira bw’impunzi aho kurwanya umuhate w’u Rwanda wo kuzakirana ubwuzu abo bimukira.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa Kabiri rivuga ko bitumvikana uburyo UNCHR ibeshyera u Rwanda ko rufata nabi impunzi igamije kurwanya umugambi wo kwakira impunzi n’abimukira baturutse mu Bwongereza nyamara kandi ku rundi ruhande inakomeje gukorana n’u Rwanda mu kwakira abaturutse muri Libya.
Rigira riti “Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.”
U Rwanda rwagaragaje ko bimwe mu birego HCR ikunze kwitwaza ari umugabo wangiwe ubuhungiro muri Seychelles hanyuma ishami ry’uwo muryango muri Afurika y’Epfo rikemeza ko agomba kujya mu Rwanda.
Icyo gihe n’ubwo icyo cyemezo cyari cyafashwe ntabwo guverinoma y’u Rwanda yari yigeze iganirizwa ku kuba yamwakira ndetse ntiyanagishwa inama ku cyemezo cyafashwe cyangwa ngo hagire abakozi ba UNCHR bavugana narwo kuri ibyo.
Rukomeza ruvuga ko urwo ari rumwe mu ngero nyinshi z’ibirego bidafite ishingiro uwo muryango urega u Rwanda.
Ikindi u Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry’abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.
Itangazo rikagira riti “Ikindi kintu kidasobanutse barega u Rwanda ngo ni uko rwanze guha ubuhungiro itsinda ry’Abarundi mu by’ukuri ritigeze risaba ubuhungiro ahubwo bagasanga barenze ku mategeko y’abinjira mu Rwanda. Ibi birasekeje cyane iyo urebye ko u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu.”
U Rwanda rwagaragaje ko hari ibindi birego by’ibinyoma HCR ikunze kurushinja bifitanye isano n’abantu bafite ubuhunzi mu bindi bihugu bagera mu Rwanda ntibuzuze ibyangombwa bisabwa ugiye gusura igihugu cyangwa kuba basaba ubuhungiro.
Hari kandi abantu bava mu Rwanda ku bushake bwabo nta muntu ubirukanye.
Aho ni ho rwahereye rushimangira ko nta mpunzi cyangwa umwimukira rushobora gusubiza inyuma.
Ati “Nk’uko twabivuze inshuro nyinshi, u Rwanda ntirwanga abasaba ubuhunzi.”
U Rwanda kandi rwagagaje ko HCR ikora ibyo byose igamije kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye mu nkiko zo mu Bwongereza.
Ni ibintu byatangiye kugaragaza cyane ubwo u Rwanda rwinjiraga mu masezerano n’u Bwongereza yo kohereza abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bagategerereza i Kigali mu gihe ubusabe bwabo bukigwaho.
Ubufatanye bw’u Rwanda na HCR buteye gute?
HCR ivuga ko impunzi n’abimukira bo muri iyo gahunda, iterwa inkunga n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), bajyanwa mu Rwanda “ku bushake”.
Kuva mu 2019 kugeza mu mpera ya Werurwe (3) uyu mwaka, abagera ku 2,242 bari bamaze kunyuzwa mu kigo cya Gashora bakuwe muri Libya, ahari umutekano mucye. HCR ivuga ko ifasha abari muri icyo kigo, kuri ubu gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 700 icyarimwe.
Kugeza mu mpera ya Werurwe uyu mwaka, impunzi 1,623 zivuye mu kigo cya Gashora zari zimaze kwimurirwa mu bihugu nka Norvège, Suède, Canada, Ubufaransa, Ububiligi, Ubuholandi, Finlande n’Amerika, aho zabonye ubuhungiro zigatangira ubundi buzima.
Iyo gahunda y’u Rwanda na HCR itandukanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza yo kwakira abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biteganyijwe ko bazajya bimurirwa mu Rwanda ku gahato, bakaba bashobora kuhasaba ubuhungiro cyangwa gusaba uburenganzira bwo kuhatura.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…