Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al Adha, uzaba ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya rivuga ko isengesho ryo ku rwego rw’igihugu rizabera kuri Kigali Pelé Stadium, guhera 6h00 za mu gitondo.
Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul-Hijjah. Uku ni ukwezi Abasilamu babishoboye bo ku isi bakora umutambagiro mutagatifu i Makkah uzwi nka Hajj.
Uyu munsi mukuru w’Igitambo wizihizwa ku Bayisilamu bose ku Isi, aho baba bazirikana umunsi Aburahamu yubahaga Imana akajya gutangaho igitambo umwana we w’ikinege.
Ni umunsi urangwa n’igikorwa cyo gukusanya amatungo yaba amagufi n’amaremare agatangwaho igitambo. Abayisilamu basangira na bagenzi babo batishoboye ndetse n’abandi bantu bo mu yandi madini.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…