RWANDA

Hatangajwe umunsi mukuru Abayisilamu bazizihiriza Eid Al Adha

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al Adha, uzaba ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya rivuga ko isengesho ryo ku rwego rw’igihugu rizabera kuri Kigali Pelé Stadium, guhera 6h00 za mu gitondo.

Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul-Hijjah. Uku ni ukwezi Abasilamu babishoboye bo ku isi bakora umutambagiro mutagatifu i Makkah uzwi nka Hajj.

Uyu munsi mukuru w’Igitambo wizihizwa ku Bayisilamu bose ku Isi, aho baba bazirikana umunsi Aburahamu yubahaga Imana akajya gutangaho igitambo umwana we w’ikinege.

Ni umunsi urangwa n’igikorwa cyo gukusanya amatungo yaba amagufi n’amaremare agatangwaho igitambo. Abayisilamu basangira na bagenzi babo batishoboye ndetse n’abandi bantu bo mu yandi madini.

Christian

Recent Posts

Rayon Sports yatandukanye na Lawrence Webo

Ikipe Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Kenya, Lawrence Webo watozaga abanyezamu ba yo mu mwaka w’imikino ushize.…

5 hours ago

Umunyarwanda yapfiriye mu gihugu cya Oman

Umwe mu Banyarwanda bakoreraga mu gihugu cya Oman, yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana. Inkuru y’urupfu…

6 hours ago

APR Fc yatomboye amakipe y’ibigugu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, ariyo APR FC yisanze mu…

10 hours ago

Perezida Biden yavuze impamvu yitwaye nabi mu kiganiro mpaka na Donald Trump

Perezida w’Amerika Joe Biden yegetse kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka mu cyumweru gishize ku…

14 hours ago

Kigali: Inzu izwi nka ‘Makuza Peace Plaza’ yahiye

Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo…

15 hours ago

“Akaga u Rwanda rwagize n’ukugira abayobozi b’abapumbafu”-Perezida Kagame yiyamamaza i Kirehe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu…

1 day ago