Ubuyobozi bwa Manchester United buhagarariwe n’umuherwe Sir Jim Ratcliffe bwisubiye ku cyemezo cyo kwirukana umutoza Ten Hag ahubwo itangira inzira yo kuganira yo kongera amasezerano mashya.
Uyu muholandi yaraye ahawe andi mahirwe yo kuguma kuri Old Trafford, mu mwaka w’imikino utaha nyuma y’ibyumweru bibiri ubuyobozi busuzuma umusaruro we.
Umuherwe ufite 25% bya United, Ratcliffe yahuye na Thomas Tuchel mu mpera z’icyumweru gishize ariko ntiyashobora kumvikana n’uyu wahoze ari umutoza wa Bayern Munich ngo aze gusimbura Ten Hag.
United yemeje ko Ten Hag,usigaje amezi 12 ku masezerano ye, azaguma ku mirimo ye.
Ten Hag w’imyaka 54, yasaga nk’uwirukanwe nyuma y’uko ikipe ye irangije shampiyona ku mwanya wa munani,ikabura umwanya muri Champions League.
Ariko uyu wahoze ari umutoza wa Ajax yafashije United kwegukana FA Cup atsinzeManchester City i Wembley ibitego 2-1, ku ya 25 Gicurasi.
Nubwo yatwaye igikombe cya kabiri mu myaka ibiri, Ten Hag yavuze ko “azegukana ibikombe ahandi” naramuka yirukanwe ku mwanya we,ariko yakomeje gutegereza ngo amenya ibizaba.
United yashatse umutoza mushya ihereye k’Umudage Tuchel, ubu uteganya ikiruhuko, umutoza w’Ubwongereza Gareth Southgate, Mauricio Pochettino, Graham Potter, Kieran McKenna, Roberto De Zerbi na Thomas Frank.
Aba bose byarangiye nta n’umwe ifashe ihitamo gukomezanya na Ten Hag.
Ubu uyu mutoza agiye gutangira gushakisha abakinnyi bashya aho bivugwa ko ashobora gusinyisha Ivan Toney na Jarrad Branthwaite vuba.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…