Ubuyobozi bwa Manchester United buhagarariwe n’umuherwe Sir Jim Ratcliffe bwisubiye ku cyemezo cyo kwirukana umutoza Ten Hag ahubwo itangira inzira yo kuganira yo kongera amasezerano mashya.
Uyu muholandi yaraye ahawe andi mahirwe yo kuguma kuri Old Trafford, mu mwaka w’imikino utaha nyuma y’ibyumweru bibiri ubuyobozi busuzuma umusaruro we.
Umuherwe ufite 25% bya United, Ratcliffe yahuye na Thomas Tuchel mu mpera z’icyumweru gishize ariko ntiyashobora kumvikana n’uyu wahoze ari umutoza wa Bayern Munich ngo aze gusimbura Ten Hag.
United yemeje ko Ten Hag,usigaje amezi 12 ku masezerano ye, azaguma ku mirimo ye.
Ten Hag w’imyaka 54, yasaga nk’uwirukanwe nyuma y’uko ikipe ye irangije shampiyona ku mwanya wa munani,ikabura umwanya muri Champions League.
Ariko uyu wahoze ari umutoza wa Ajax yafashije United kwegukana FA Cup atsinzeManchester City i Wembley ibitego 2-1, ku ya 25 Gicurasi.
Nubwo yatwaye igikombe cya kabiri mu myaka ibiri, Ten Hag yavuze ko “azegukana ibikombe ahandi” naramuka yirukanwe ku mwanya we,ariko yakomeje gutegereza ngo amenya ibizaba.
United yashatse umutoza mushya ihereye k’Umudage Tuchel, ubu uteganya ikiruhuko, umutoza w’Ubwongereza Gareth Southgate, Mauricio Pochettino, Graham Potter, Kieran McKenna, Roberto De Zerbi na Thomas Frank.
Aba bose byarangiye nta n’umwe ifashe ihitamo gukomezanya na Ten Hag.
Ubu uyu mutoza agiye gutangira gushakisha abakinnyi bashya aho bivugwa ko ashobora gusinyisha Ivan Toney na Jarrad Branthwaite vuba.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…