IMIKINO

Messi yavuze ikipe azasorezamo gukina ruhago

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Lionel Messi yahishuye ko Inter Miami abarizwamo kuri ubu ariyo kipe ye ya nyuma mugihe nahagarika gukina kuri ruhago.

Advertisements

Abajijwe niba inter Miami izaba ikipe ye ya nyuma mu kiganiro na ESPN, Messi yasubije ati “Yego. Ndatekereza ko ari yego. Kuri ubu ndatekereza ko izaba ikipe yanjye ya nyuma, yego. “

Messi yakiniye imikino 29 Inter Miami mu mwaka we wa mbere, atsinda ibitego 25 atanga n’imipira 16 yabivuyemo ibitego.

Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or umunani yinjiye muri iyi kipe ikina Major League Soccer avuye muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi ya 2023, biba ku inshuro ya mbere akiniye umupira w’amaguru hanze y’Uburayi.

Messi w’imyaka 36, yasobanuye mu ntangiriro z’uku kwezi ko atarafata umwanzuro niba azakina igikombe cy’isi 2026 na Argentine, kandi avuga ko atewe ubwoba no “gutekereza ku iherezo ry’umwuga we wo gukina umupira w’amaguru”.

Yari umwe mu mu batwaye igikombe cya 2023 Leagues Cup, atsinda igitego ku mukino wa nyuma kandi yinjiza penaliti mu gihe cyo kuzitera, Inter Miami itwara igikombe cyacyo cya mbere.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago