Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Amb Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 12 Kamena 2024, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo 116 na 112.
Abandi bahawe inshingano muri Guverinoma ni Yussuf Murangwa wagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi; Consolée Uwimana wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.
Dr Uwamariya Valentine agirwa Minisitiri w’Ibidukikije, aho yarasanzwe ari Minisitiri w’Umuryango.
Amb. Nduhungirehe Olivier agizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbuye kuri uwo mwanya Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Ni mugihe Bwana Gasana Alfred ariwe wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi.
Bwana Olivier Kabera yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA).
Mu bandi barimo Madame Mutesi Linda Rusagara wahawe umwanya w’Ubunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri MINICOFIN.
Abandi bashyizwe mu myanya ya Guverinoma harimo Bwana Havugiyaremye Aimable wagizwe Umunyamabanga w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).
Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika (OTP)
Madame Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru.
Bwana Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Dr Innocent Murasi agirwa Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Bwana Ivan Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Bwana Fulgence Dusabimana yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo ndetse n’Umujyanama mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…