Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Amb Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 12 Kamena 2024, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo 116 na 112.
Abandi bahawe inshingano muri Guverinoma ni Yussuf Murangwa wagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi; Consolée Uwimana wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.
Dr Uwamariya Valentine agirwa Minisitiri w’Ibidukikije, aho yarasanzwe ari Minisitiri w’Umuryango.
Amb. Nduhungirehe Olivier agizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbuye kuri uwo mwanya Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Ni mugihe Bwana Gasana Alfred ariwe wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi.
Bwana Olivier Kabera yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA).
Mu bandi barimo Madame Mutesi Linda Rusagara wahawe umwanya w’Ubunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri MINICOFIN.
Abandi bashyizwe mu myanya ya Guverinoma harimo Bwana Havugiyaremye Aimable wagizwe Umunyamabanga w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).
Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika (OTP)
Madame Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru.
Bwana Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Dr Innocent Murasi agirwa Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Bwana Ivan Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Bwana Fulgence Dusabimana yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo ndetse n’Umujyanama mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…