Ibiro bya Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abantu nibura 80 bapfuye nyuma y’uko ubwato burohamye.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi rivuga ko “ashenguwe” n’ibi byago.
Tshisekedi yavuze ko abo byagizeho ingaruka bazahabwa ubufasha, ndetse yategetse ko hakorwa iperereza ku cyabiteye.
Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Kwa, mu ntera ya kilometero 70 uvuye mu mujyi wa Mushie, mu ntara ya Maï-Ndombe, hafi y’umupaka na Congo-Brazzaville bahana imbibi.
Ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro bye byagize biti: “Perezida wa Repubulika arasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zateje ibi byabaye bibabaje no kwirinda ko byazongera kubaho mu gihe kiri imbere.”
Impanuka z’ubwato zipfiramo abantu zikunze kubaho muri DR Congo, aho akenshi amato aba atwaye abagenzi benshi cyane kurenza abo yagenewe gutwara.
Ni gacye cyane kandi baba bambaye amakoti yabugenewe abarinda kurohama ndetse akenshi ntibaba bashobora koga.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…