INKURU ZIDASANZWE

DRC: Abantu bagera kuri 80 bapfiriye mu bwato bwarohamye

Ibiro bya Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abantu nibura 80 bapfuye nyuma y’uko ubwato burohamye.

Advertisements

Itangazo ry’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi rivuga ko “ashenguwe” n’ibi byago.

Tshisekedi yavuze ko abo byagizeho ingaruka bazahabwa ubufasha, ndetse yategetse ko hakorwa iperereza ku cyabiteye.

Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Kwa, mu ntera ya kilometero 70 uvuye mu mujyi wa Mushie, mu ntara ya Maï-Ndombe, hafi y’umupaka na Congo-Brazzaville bahana imbibi.

Ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro bye byagize biti: “Perezida wa Repubulika arasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zateje ibi byabaye bibabaje no kwirinda ko byazongera kubaho mu gihe kiri imbere.”

Impanuka z’ubwato zipfiramo abantu zikunze kubaho muri DR Congo, aho akenshi amato aba atwaye abagenzi benshi cyane kurenza abo yagenewe gutwara.

Ni gacye cyane kandi baba bambaye amakoti yabugenewe abarinda kurohama ndetse akenshi ntibaba bashobora koga.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago