Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yitegura mukeba wayo APR FC aho yari ifite abakinnyi 26 biganjemo abaturutse mu mahanga yose.
Mu bakinnyi 26 bakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu harimo abagera kuri batanu baturuka muri Afurika y’ Uburengerazuba bari mu igeragezwa, umunyezamu ukomoka muri Congo Kinshasa wakiniraga Dauphins Noir, Jackson Lunanga wari mu izamu ubwo Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yanyagirwaga na Congo U23 ibitego 5-0.
Mu bandi bayigaragayemo harimo Abarundi barangije kumvikana n’iyi kipe barimo Fred Niyonizeye wakiniraga Vital’o,yatwaye igikombe mu Burundi, akaba umukinnyi wa shampiyona, ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize.
Nyuma y’imyitozo ya mbere, umutoza Julien Mette wari kumwe na Rwaka Claude utoza ikipe y’abagore yatangaje ko yatunguwe n’uburyo abakinnyi be bahagaze neza kandi bamaze igihe badakina, yizeza n’aba-Rayon ko bazegukana intsinzi kuri uyu wa gatandatu.
Yagize ati: “Twagize imyitozo myiza aho natunguwe n’urwego abakinnyi bariho kandi hashize ibyumweru nka bitatu duhagaritse shampiyona. Ni ikintu cyerekana ko ahari aho bari bakoraga bityo twizeye kuzitwara neza kuri uyu wa gatandatu”.
“Tugomba gutsinda APR FC kuko iyo tugiye mu kibuga ni yo iba ari intego yacu ya mbere, kandi tuzakora ibishoboka ngo tubatsinde nubwo wenda hari benshi mu bakinnyi twifuza tutari twabona.”
Mu bakinnyi ba Rayon Sports isanganywe batagaragaye kuri uyu wa gatatu harimo nka Serumogo Ally uri mu igeragezwa hanze na Mucyo Didier, mu gihe Arsene Tuyisenge we yarangije kujya muri mukeba APR FC na ho Muhire Kevin akaba yari mu ikipe y’igihugu.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…