Ikipe ya Rayon Sports yegukanye abakinnyi barimo Hakizimana Muhadjili wakiniraga Police Fc na Omborenga Fitina wa APR Fc mu rwego rwo gutangira kwitegura shampiyona y’umwaka utaha.
Myugariro w’iburyo Omborenga Fitina wakiniraga APR FC, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri,nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’.
Hakizimana Muhadjiri wakiniraga Police FC,nawe yerekeje muri Rayon Sports yamwifuje kuva kera.
Ibiganiro bya Muhadjiri na Rayon Sports byatangiye ubwo umwaka wa shampiyona wasozwaga dore ko uyu mukinnyi benshi bafata nk’ufite impano kurusha abandi bakina mu Rwanda, yanze kwemera icyifuzo Police FC yamuhaga cyo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri agahabwa miliyoni 15 Frw.
Ikipe ya Rayon Sports ikaba yarashyize imbaraga mu biganiro na Muhadjiri ku Cyumweru aho ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kamena, byarangiye bumvikanye nyuma y’aho uyu musore agishije inama abavandimwe bakamwemerera gusinyira iyi kipe yamwifuje kuva hambere.
Muhadjiri yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ikipe imusanze iwe mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Kamena.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 akaba yaratsinze ibitego icyenda muri Shampiyona anatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi bitego mu mwaka w’imikino ushize, aho yaje no guhesha Police FC ibikombe bibiri birimo icy’Umunsi w’Intwari ndetse n’icy’Amahoro yatwaye itsinze Bugesera FC.
Ku rundi ruhande,Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Fitina Omborenga, yemeye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gushyira akadomo ku myaka irindwi yakinnye muri APR FC.
Fitina Omborenga watanze umupira wavuyemo igitego ubwo Amavubi yatsindaga Lesotho akayobora Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, yatangiye ibiganiro na Rayon Sports ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu aho byakomeje mu ijoro ryo ku wa Gatatu bikarangira yemeye gusinya, maze bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena.
Uyu musore wamaze hafi imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 aho yatwariyemo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi.
By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.
Omborenga agiye muri Rayon Sports mu gihe yari ifite ikibazo cya myugariro ukina iburyo dore ko Serumogo Ally Omar usanzwe uhakina kuri ubu yerekeje mu igeragezwa mu ikipe yo hanze y’u Rwanda mu gihe Mucyo Didier we atazongererwa amasezerano.
Rayon Sports yamaze kwibikaho kandi Abarundi babiri, Fred Niyonizeye wakiniraga Vital’o yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi wa shampiyona, ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…