Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko Tombola y’amatsinda y’igikombe cy’Afrika 2025, izabera i Johannesburg ku ya 04 Nyakanga 2024.
Amakipe y’ibihugu 48 azagabanywa mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane, abiri ya mbere azahita abona itike yo kujya muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 35.
Iyi tombola izabera muri studio za televiziyo ya Super Sport, saa Munani n’Igice ku masaha y’i Kigali.
Nubwo u Rwanda rumaze iminsi rwitwara neza mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, rwashyizwe mu gakangara ka kane ari nako ka nyuma kanabarizwamo ibihugu bine byaciye mu majonjora y’ibanze ari byo Tchad, Eswatini, Liberia na Sudani y’Epfo.
Ibindi bihugu biri muri ako gakangara ni Centrafrique, Niger, Gambia, u Burundi, Éthiopia, Botswana na Lesotho.
Imikino y’amajonjora yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc iteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka aho.
Ubwo Sitade Amahoro izaba itahwa, Amavubi azahita amenya ikipe ya mbere mpuzamahanga izayikiniraho, cyane ko amajonjora y’Igikombe cy’Isi yo azagaruka umwaka utaha.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…