RWANDA

U Rwanda rwamenye agakangara muri tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko Tombola y’amatsinda y’igikombe cy’Afrika 2025, izabera i Johannesburg ku ya 04 Nyakanga 2024.

Advertisements

Amakipe y’ibihugu 48 azagabanywa mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane, abiri ya mbere azahita abona itike yo kujya muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 35.

Iyi tombola izabera muri studio za televiziyo ya Super Sport, saa Munani n’Igice ku masaha y’i Kigali.

Nubwo u Rwanda rumaze iminsi rwitwara neza mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, rwashyizwe mu gakangara ka kane ari nako ka nyuma kanabarizwamo ibihugu bine byaciye mu majonjora y’ibanze ari byo Tchad, Eswatini, Liberia na Sudani y’Epfo.

Ibindi bihugu biri muri ako gakangara ni Centrafrique, Niger, Gambia, u Burundi, Éthiopia, Botswana na Lesotho.

Imikino y’amajonjora yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc iteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka aho.

Ubwo Sitade Amahoro izaba itahwa, Amavubi azahita amenya ikipe ya mbere mpuzamahanga izayikiniraho, cyane ko amajonjora y’Igikombe cy’Isi yo azagaruka umwaka utaha.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago