Abasifuzi baziyambazwa ku mukino udasanzwe uzahuza APR Fc na Rayon Sports muri Amahoro Stadium yavuguruwe bamaze kujya hanze.
Ruzindana Nsoro niwe musifuzi mukuru ku mukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba kuri uyu wa gatandatu kuri Amahoro Stadium.
Muri uyu mukino w’igikorwa cyiswe ’Umuhuru mu Amahoro’ uyu musifuzi azafatanya na Mutuyimana Dieudonne na Karangwa Justin. Rulisa Patience azaba ari umusifuzi wa kane naho Komiseri w’umukino ni Hakizimana Louis.
Mbere yo gutangiza uyu mukino hazafatwa umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 15 Kamena, nibwo amakipe abiri arusha ayandi gukundwa mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, azaba ahurira mu mukino wa gicuti wiswe Umuhuro mu Amahoro.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…