Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya muri Guverinoma yabibukije ko bakwiriye kumenya ko atari kamara ku nshingano baba bahawe ahubwo bakwiriye kuzitaho bagakorera abanyarwanda bose muri rusange.
Abarahiye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari, Mutesi Rusagara n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Kabera Olivier.
Perezida Kagame yatangiye ashimira abayobozi barahiye ababwira ko adashidikanya ko bazasohoza inshingano zabo neza nkuko bikwiriye.
Perezida Kagame yavuze ko bahagarariye inzego zitandukanye ariko inshingano nkuru ari ukurengera inyungu z’abanyarwanda bose nta kurobanura.
Yagize ati “Iyi ni inshingano yumvikana nkaho yoroshye ariko iyo bigeze mu bikorwa niho bigaragarira ko yaba itoroshye. Abantu bakwiriye kuzuza neza inshingano zibirimo.
Kuyobora habamo gutanga urugero abandi bakurikiza, uhereye kubo uyobora ariko n’abandi muri rusange cyane cyane abakiri bato. Bo bakura bate, bareba iki, bumva bate uko imikorere ikwiye kuba imeze?.
Kandi muri izo nshingano, habamo gufata ibyemezo. Muba mukwiye gufata ibyemezo kandi bihwitse, bizima kuko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bikeya mu nshingano aba afite.”
Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko gufata ibyemezo bikwiye gukorwa vuba kandi ko bidakwiriye ko abayobozi gukora inshingano zabo bisaba ko bibutswa buri gihe ndetse bamwe bakumva ko hari abashinzwe kubibutsa.
Yanenze ko biba kenshi ariko igishoboka kiba gikwiriye gukorwa mu cyumweru aho kuba bibiri,ukwezi cyangwa ikindi gihe kirekire.
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko batagiraho ikuzo ahubwo bashyirwaho kugira ngo bakorere abandi.
Ati: “Abayobozi ntabwo bagiraho ikuzo, ntabwo bagiraho kwitekereza gusa.Ibyo ni ibintu bizima bisanzwe ariko urabanza ukitekrezaho ariko siho bigarukira.Utekereza inshingano, utekereza impamvu ufite izo nshingano. Ni ugukorera abandi mu gihugu batari muri uwo mwanya.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo kwiremeza bidakwiriye kuko buri wese afite uruhare agomba kugira ndetse uwo muco ukwiye gucika kuko udindiza igihugu.
Yavuze ko hari abantu bahora bumva hari abagomba kubagirira imbabazi ndetse bishimira aho igihugu kiri kandi kigomba gukomeza gutera imbere.
Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko imyanya barimo hari abandi banyarwanda benshi bayijyamo bityo bakwiriye gukora cyane.
Ati: “Nta muntu umwe kamara.Iyo wagiye mu mwanya w’ubuyobozi ntabwo ari wowe wireba gusa,uriho kubera impamvu kandi hashoboraga kujya n’undi uwo ariwe wese.
Abanyarwanda ni benshi,hashoboraga kujya n’undi.Bitume rero uwukoresha ibyo ufite ushoboye.Ukora ibintu bizima bigera ku nyungu z’abandi bose.”
Perezida Kagame yasheshe ku mugaragaro Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ashimira abari bayigize.
Ati “Gusesa Inteko ntabwo bivuze kubagaya, ni igihe kigeze cy’ibindi bishya tugomba kujyamo ariko uyu munsi byari ibyo kubashimira no kubabwira ngo ni ah’ubutaha.”
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…