POLITIKE

Haratangazwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe guhatanira kuyobora u Rwanda

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, ari bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza urutonde ntakuka rw’abazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite.

Mu rutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya wo guhatanira uzayobora u Rwanda hari hasohotse batatu, aribo Paul Kagame, Frank Habineza, Philip Mpayimana.

Twakwibutsa ko aba banyapolitiki aribo n’ubusanzwe bahatanye mu matora aheruka ya 2017. Amatora yaje kwegukanwa na Paul Kagame ku bwiganze buri hejuru 98% by’amajwi.

Ku itariki 6 Kamena 2024, ni bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida buzuje ibisabwa kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ni urutonde rwariho gusa Perezida Kagame watanzwe n’ishyaka FPR -Inkotanyi riri ku butegetsi, Dr Frank Habineza w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda na Philippe Mpayimana, umukandida wigenga.

Abakandida batandatu bigenga kuri uyu mwanya Komisiyo y’igihugu bose yavuze ko batujuje ibisabwa. Abo barimo Jean Mbanda, Diane Shima Rwigara, Herman Manirareba, Thomas Habimana, Innocent Hakizimana na Barafinda Sekikubo Fred. Bose bagahurira ku kuba batababashije kugaragaza imikono 12 muri buri karere ishyigikira kandidatire zabo.

Nyuma y’uko Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa, atangazaje urutonde rw’agateganyo ku bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora y’uyu mwaka yashyizemo icyitonderwa. Gasinzigwa yashimangiye ko ibituzuye kuri lisiti y’abashyigikiye umukandida wigenga bidashobora kuzuzwa nyuma y’itariki ya 30/05.

Gusa kuri bamwe mu bakandida bari baratanze ibyangombwa ariko bakaza kubwirwa ko butujuje ibisabwa bagiye bagaragaza ko batishimiye ibyatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Hakizimana yasobanuye ko nyuma y’aho komisiyo y’igihugu y’amatora imugaragarije ku rutonde rw’abatujuje ibisabwa bwakeye ayitura. Avuga ko yatanze ubujurire mu nyandiko kandi babwakiriye bakajya banaganira kuri telefone nk’uko yabitangarije Ijwi ry’Amerika.

Ku ruhande rwa Diane Shima Rwigara warutanze kandidatire ye ku nshuro ya kabiri dore ko niheruka mu mwaka wa 2017, ataje guhirwa yavuze ko hari ibyo abashinzwe gutegura amatora bakwiye guhindura mu mitegurire yayo.

Ni kimwe na Barafinda Ssekikubo Fred wagonzwe no kubura imikono nawe wagaragaje ko hari icyagombye gukorwa mu mugambi wo kudakumira abashaka guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka.

Bwana Barafinda Ssekikubo Fred ni ubwa kabiri yaragarutse mu gutanga kandidatire ye ku mwanya wo guhatanira kuyobora u Rwanda.

Abakandida ndakuka bari butangazwe bazatangira kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, ibikorwa bizatangira tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Christian

Recent Posts

Perezida Kagame yahishuye icyatumye yubaka inzu mu Bugesera

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe na FPR…

1 hour ago

Rutahizamu wa Rayon Sports y’Abagore yerekeje muri Portugal

Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Nibagwire Libellée yagiye kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu gihugu…

2 hours ago

Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije bavuzweho kuroga ikipe ya Kiyovu Sports barekuwe

Mupenzi Eto’o yafunganwe na bagenzi be babiri bakoranaga muri APR FC aho bakekwagaho icyaha cyo…

2 hours ago

Ubujurire ku mitungo yo kwa Rwigara bwateshejwe agaciro

Icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyatesheje agaciro cyamunara ku mutungo wa Asinapolo  Rwigara cyasomwe mu…

6 hours ago

Rayon Sports yaguze myugariro wabaye mwiza muri Senegal

Kuri uyu wa Gatanu nibwo myugariro w’Umunya-Sénégal, Omar Gningue, wakiniraga AS Pikine yo muri icyo…

1 day ago

Ubwongereza: Ishyaka ‘Labour Party’ ryarwanyije gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ryatsinze amatora

Ishyaka ry’abakozi (Labour Party) niryo ryegukanye amatora y’abagize inteko ishingamategeko mu bwongereza. Bivuze ko uwitwa…

1 day ago