INKURU ZIDASANZWE

Kenya: Umupolisi wo ku rwego rwo hejuru yarasiye umucamanza mu rubanza

Muri Kenya haravugwa umupolisi wo ku rwego rwo hejuru wishwe arashwe nyuma yuko arashe umucamanza mu rukiko mu murwa mukuru Nairobi.

Uwo mupolisi w’ipeti rya ’Chief Inspector of Police’ (CIP) yarashe umucamanza mukuru Monica Kivuti wo mu rukiko rwa Makadara, nyuma gato yuko afashe icyemezo mu rubanza amakuru avuga ko umugore we aregwamo.

Bivugwa ko uwo mupolisi mukuru yarakajwe n’icyemezo cy’urukiko cyo kuburizamo gufungurwa by’agateganyo k’umugore we nyuma yuko yari yarabuze.

Uwo mupolisi mukuru, watangajwe ko yitwa Kipchirchir Kipruto, ukuriye stasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu burengerazuba bwa Kenya, yahise asohora imbunda arasa umucamanza, aramukomeretsa.

Abandi bapolisi bakuru bari bari mu rukiko basubije ako kanya, umwe muri bo arasa uwo mupolisi mukuru watangiye kurasa, aramwica.

Muri uko kurasana, abandi bapolisi bakuru batatu bakomeretse, nkuko bikubiye muri raporo ya polisi y’ukuntu byagenze.

Uwo mucamanza n’abapolisi bakuru bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro.

Urwego rw’ubucamanza rwa Kenya rwavuze ko uwo mucamanza “yasheshe kurekurwa by’agateganyo hatanzwe ingwate ku muntu ushinjwa utaritabye urukiko ndetse wari wananiwe gutanga ibisobanuro bishimishije ku kutitaba urukiko”.

Itangazo ry’urwo rwego rigira riti: “Ako kanya iki cyemezo kigitangazwa, umuntu yarashe umucamanza amukomeretsa mu mayunguyungu.”

Iryo tangazo ryavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko “uwarashe ni umupolisi mukuru washakanye n’ucyekwa”.

Polisi ya Kenya yavuze ko uwo mupolisi mukuru yari ari mu rukiko “ku mpamvu zitazwi”.

Polisi ya Kenya yavuze ko amaperereza akomeje kugira ngo hamenyekane icyateje uko kurasa.

Ibyo byabereye imbere mu rukiko, byatumye Abanya-Kenya benshi bagwa mu kantu.

Polisi yagiye akenshi ishinjwa kugira uruhare mu bwicanyi butemewe n’amategeko, ariko nta bwicanyi nk’ubwo bwari bwarigeze butangazwa ko bwabereye imbere mu rukiko.

Urwego rw’ubucamanza rwavuze ko ruzavugurura ingamba z’umutekano ndetse rwijeje umutekano abakozi bo mu bucamanza n’abandi bagana inkiko.

Umwanditsi mukuru w’ubucamanza Winfridah Mokaya yagize ati: “Nk’umuryango w’ubucamanza, twifurije mugenzi wacu gukira vuba. Tunihanganishije umuryango w’umupolisi mukuru wapfiriye muri ibi byabaye bibabaje.”

Christian

Recent Posts

Perezida Kagame yahishuye icyatumye yubaka inzu mu Bugesera

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe na FPR…

1 hour ago

Rutahizamu wa Rayon Sports y’Abagore yerekeje muri Portugal

Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Nibagwire Libellée yagiye kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu gihugu…

2 hours ago

Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije bavuzweho kuroga ikipe ya Kiyovu Sports barekuwe

Mupenzi Eto’o yafunganwe na bagenzi be babiri bakoranaga muri APR FC aho bakekwagaho icyaha cyo…

2 hours ago

Ubujurire ku mitungo yo kwa Rwigara bwateshejwe agaciro

Icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyatesheje agaciro cyamunara ku mutungo wa Asinapolo  Rwigara cyasomwe mu…

6 hours ago

Rayon Sports yaguze myugariro wabaye mwiza muri Senegal

Kuri uyu wa Gatanu nibwo myugariro w’Umunya-Sénégal, Omar Gningue, wakiniraga AS Pikine yo muri icyo…

1 day ago

Ubwongereza: Ishyaka ‘Labour Party’ ryarwanyije gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ryatsinze amatora

Ishyaka ry’abakozi (Labour Party) niryo ryegukanye amatora y’abagize inteko ishingamategeko mu bwongereza. Bivuze ko uwitwa…

1 day ago