POLITIKE

Cyril Ramaphosa yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Afurika y’Epfo

Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo yongeye gutora Cyril Ramaphosa nk’umukuru w’igihugu nyuma y’aho habaye ubwumvikane hagati y’ishyaka riri ku butegetsi (ANC) n’amashyaka atavuga rumwe naryo.

Advertisements

Iyo leta nshya y’ubumwe ihuza ANC ya Ramaphosa, Democradic Alliance (DA) iri hagati na hagati mu ruhande rw’abagendera ku mahame y’i buryo (center right/centre droite) hamwe n’ayandi mashyaka mato.

Mu ijambo rye ryo kwakira intsinzi, Ramaphosa yavuze ko ababatoye biteze ku bayobozi ’’gukorera hamwe ku neza y’abantu bose mu gihugu cyacu’’.

Ubwo bwumvikane bwabonetse ku munsi waranzwe no kutumvikana kwinshi aho inteko ishinga amategeko yateranye bwije kugira ngo itore yemeze uzaba ayoboye iyo leta nshya.

Mbere y’aho hari habaye kumvikana nyuma y’iminsi abantu bibaza uwo ANC izemera ko bakorana nyuma yo gutakaza ubwiganze mu nteko ishinga amategeko bwa mbere mu myaka 30 mu matora yabaye mu kwezi gushize.

Yabonye amajwi 40%, DA nayo iza ku mwanya wa kabiri ku majwi 22%.

Ubwo bwumvikane bwatumye Ramaphosa – wasimbuye Jacob Zuma nk’umukuru w’igihugu n’umukuru w’ishyaka nyuma yo kurwanira ubutegetsi mu 2018-ashobora kuguma ku butegetsi.

Intambwe igiye gukurikiraho ni iy’uko Ramaphosa atanga imyanya muri leta, aho hakazaba harimo abo muri DA.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago