RWANDA

Perezida Kagame yijeje Abajyanama b’Ubuzima iterambere rirambye

Perezida Kagame yijeje Abajyanama b’Ubuzima ubufasha buzatuma banoza imikorere yabo ndetse bagatera imbere kurushaho mu byo bakora.

Ibi yabivuze mu muhuro yagiranye n’Abajyanama b’Ubuzima, Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima, barenga 8000 baturutse hirya no hino mu Gihugu bateraniye muri BK Arena muri gahunda yo guhura n’Umukuru w’Igihugu yiswe MeetThePresident, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye aba bajyanama b’Ubuzima uko bakoreye igihugu mu bwitange ndetse abizeza ubufasha buzatuma banoza imikorere yabo.

Ati: “Ndagira ngo mbashimire.Byinshi byavuzwe hari n’ibitavuzwe igihugu kimaze kugeraho, n’ukubera mwebwe. Ndetse abenshi muri mwe mukanabikora nta gihembo, nta mushahara n’abitwa ngo bahabwa umushahara ni mutoya ntungana n’akazi bakora. Ikituzitira ni kimwe gusa kugira ngo dushobore kunganira bihagije abakozi bose,bo mu nzego zose. Ni amikoro atangana nicyo twifuza kuba twakora cyangwa twaha abantu kugira ngo tugikore.”

Perezida Kagame yavuze ko umukoro w’abagize inzego z’igihugu n’ugukora kugira ngo zigere ku rwego igihugu kibashe kubona ubushobozi butuma gitera imbere,cyihuta,kigera ku byo gikeneye byose.

Yavuze ko hari akazi kagomba gukorwa kugira ngo ayo mikoro abashe kuboneka ndetse igihugu kigere aho gishaka kugera.

Perezida Kagame yavuze ko icyamuzanye ari ukubabwira ko igihugu cyifuza gutera imbere kuko abaturage badafite ubuzima bwiza ntaho cyagera.Yagize ati:”Byose bishingira ku buzima kugira ngo ubashe gukora akazi gatandukanye.”

Ati:”Inshingano dufite ni abo ngabo [Abajyanama b’ubuzima] kubaha ubumenyi bwatuma bakora,bakoresheje n’ubushake bwabo neza kurusha. Ngira ngo ibyo Minisiteri ibishinzwe ikoranye n’izindi nzego n’gushaka uko buri wese, ku rwego ariho rwose agira guhugurwa, agira kumenya, guhora yongera ubumenyi abona kugira ngo ashobore gukora akazi neza.Naho ubushake bwo burahari.”

Yavuze ko ubushake n’ubwitange abajyanama b’Ubuzima bakoresha ariwo musingi wa byose ndetse ariho byose bihera.

Yabijeje iterambere, ati: “Turashaka rero no gutera imbere mu bundi buryo bugezweho,nanone ku nzego, aho bishoboka, gukoresha ikoranabuhanga, kujya kwa muganga ntibibe nko kujya mu bapfumu.

Icyo twifuza ni ugukora ibirenze, tugahora twongera. Iby’ibanze turabifite, ni mwe, ubushake bwanyu n’ibindi. Kubyubakiraho ntabwo byagorana.”

Perezida Kagame yabwiye Abajyanama b’Ubuzima ko Igihugu gihora kibazirikana.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, we yavuze ko Abajyanama b’Ubuzima bamaze imyaka igera kuri 30 bagira uruhare mu kubaka u Rwanda cyane cyane urwego rw’ubuzima.

Ati “Abajyanama b’Ubuzima bafashije guhangana n’indwara. Hari indwara ya Malaria, Abanyarwanda 2/3 barwaye Malaria bavurwa n’Abajyanama b’Ubuzima.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko biturutse ku musanzu w’Abajyanama b’Ubuzima, indwara ya Malaria yagabanyutse ku kigero cya 90%.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko Abajyanama b’Ubuzima bamaze imyaka igera kuri 30 bagira uruhare mu kubaka u Rwanda cyane cyane urwego rw’ubuzima.

Ati “Twabaruraga Abanyarwanda hafi miliyoni 6 barwara Malaria ku mwaka, ariko muri uyu mwaka turi kubarura ibihumbi 500 gusa ku buryo amavuriro yacu ntabwo akijyamo abantu barembye kubera indwara ya Malaria kuko Abajyanama b’Ubuzima babikora neza guhera ku rwego rw’Umudugudu.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari imbangukiragutabara 247 ariko ubu haguzwe izindi 246.

Yatangaje ko muri zo, iza mbere 80 zageze mu Rwanda ndetse muri iki gitondo zatangiye kujyanwa mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Abarenga ibihumbi 8 bari bateraniye muri Bk Arena

Christian

Recent Posts

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

14 hours ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago