Umuhanzi Nyarwanda Nikhan ubarizwa mu Bubiligi avuga ko ageze kure yitegura gushyira hanze amwe mu mashusho agize EP (Extended Play) nshya aherutse gusohora yise ‘1.2.3.4’.
Uyu muhanzi umaze igihe akorera ibikorwa bye bya muzika mu gihugu cy’u Bubiligi akaba abifatanya no gutunganya umuziki aheruka gushyira hanze imwe mu ndirimbo yitiriwe iyi EP nshya 1.2.3.4 hamwe n’amashusho yayo.
Nikhan avuga ko adahagarikiye aho ahubwo yifuza no gushyira hanze andi mashusho y’izindi ndirimbo ziri kuri EP yiwe.
Yashyize hanze indirimbo zigera kuri eshatu zikonzwe mu buryo bw’amajwi arizo Moula, Call na 1.2.3.4 yitiriwe EP ye akaba ari nayo imaze gukorerwa amashusho.
Nikhan asanzwe akorera ibikorwa bye muri studio ye yitwa Ghost Production ibarizwa muri Label ye yashinze yise Interior Records arifuza ko Abanyarwanda bakunda umuziki we bakawugeza kure.
Mu kiganiro aherutse gutanga yakomoje ku rugendo rwe rwa muzika, avuga ko n’ubwo aherereye mu mahanga yifuza ko umuziki we wagera ku Banyarwanda benshi ku buryo banawusangiza n’abandi ariko aribo uhereyeho.
Ati “Kugeza kuri ubu ndishimira, aho umuziki wanjye ukomeje kugana n’ubwo atari kenshi nkunze kuboneka mu Rwanda bikagorana mu buryo bwo kumenyekanisha ibikorwa byanjye bya muzika, ariko sinabura gushimira abawusakaza hirya no hino yaba mu banyamakuru no mu bandi babikora ntazindi nyungu. Ndabashimira cyane.”
Avuga ko impamvu yise iyi EP 1.2.3.4 ari ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ziyigize zisobanura abantu kudacika intege mubyo bakora.
Nikhan udakunze kugera murwamubyaye, aheruka mu Rwanda, aho yasize anakoze imwe mu mishinga irimo indirimbo yise ‘C’est Tout’ yakoranye n’umuhanzi witwa Marry Love.
Nikhan avuga ko afite inzozi zo kugera kure mu muziki kuko awukora awukunze gusa byose bikazagenwa n’abakiriya (abumva umuziki) bazamugarariza ku mushyigikira.
Zimwe mu ndirimbo ze wazisanga ku mbuga zicururizwaho imiziki, zirimo Spotify, YouTube, Bloom play n’izindi…
AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 1.2.3.4
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…