Minisiteri ya Siporo yiseguye ku bw’umuvundo wabaye ubwo hasogongerwaga Stade Amahoro ugakomerekeramo abagera kuri 63, batandatu bakajyanwa kwa muganga ndetse kugeza ubu umwe akaba akiri kwitabwaho n’abaganga.
Ku wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024 abanyarwanda basogongeye kuri Stade Amahoro yari imaze igihe ivugurwa yongerewe ubushobozi ishyirwa ku kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Ibi birori byari byiswe Umuhuro mu Mahoro cyangwa Ihuriro ni mu Mahoro, hari hateguwe umukino wa APR FC na Rayon Sports warangiye amakipe yombi yanganyije 0-0.
Icyakora nta byera ngo de. Nubwo hari abashimiye gutaha iki gikorwaremezo gikomeye abandi ntibabashije gusubira mu rugo kuko batandatu bajyanywe kwa muganga muri 63 bakomeretse muri rusange.
Gukomereka kwa bamwe kwaturutse ku muvundo wabaye mu gihe cyo kwinjira kubera gutinda gufungura amarembo bityo abantu benshi bashaka kwinjirira rimwe muri Stade cyane ko bari banarambiwe kubera umwanya munini bari bamaze hanze.
Ibinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, tariki 16 Kamena 2024 Minisiteri ya Siporo yiseguye ku byabaye ndetse itangaza ko abajyanywe kwa muganga benshi bamaze gusezererwa.
Iyi Minisiteri yatangiye ishimira Abanyarwanda ku bwo kwitabira iki gikorwa ku bwinshi.
Yagize ati “Minisiteri ya Siporo irabashimira uburyo mwitabiriye ku munsi w’ejo igikorwa cyiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’ cyabereyemo umukino wahuje APR FC na Rayon Sports. Byari byiza cyane kubabona mwese muri stade yanyu.”
Yakomeje itanga amakuru ku bantu batandatu bajyanywe kwa muganga kubera umuvundo wabaye mu myinjirize.
Iti “Dushimiye abashinzwe umutekano ndetse n’inzengo z’ubutabazi bafashije abaje kuri stade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe n’abakeya bagiye kwa muganga baratashye, umwe niwe abaganga bakiri kwitaho.”
Iyi Minisiteri kandi yasoje yisegura ku bitaragenze neza isezeranya kuzakosora ubutaha.
Yagize iti “Tuboneyeho kandi kubiseguraho ku bitaragenze neza mu buryo bwo kwinjira muri Stade Amahoro. Turabizeza ko twafashe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.”
Muri rusange uyu mukino wari wateguwe mu rwego rwo gusuzuma niba iyi Stade iheruka kwemerwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) imeze neza mu bijyanye no kwinjira no gusohoka kw’abafana, umutekano, ubwatsi bw’ikibuga, ibibaho byandikwaho ibitego n’ibindi bikoresho bitandukanye biyigize niba bikora neza.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…