MU MAHANGA

Papa Francis yongeye gutabariza abaturage ba Congo bakomeje kwicwa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yongeye gusaba kurengera abasivile mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’ibitero byiciwemo abandi babarirwa mu magana mu byumweru bishize, ni mu isengesho rya Angelus rizwi mu Kiliziya Gatolika yatanze ku Cyumweru.

Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yagize ati: “Amakuru ababaje y’ibitero n’ubwicanyi akomeje kuza avuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Papa Francis yasuye DR Congo mu ntangiriro z’umwaka ushize aho yasabye amahanga “gukura amaboko yayo muri Congo”, ayashinja ubusahuzi bw’umutungo kamere no gutuma intambara zaho zitarangira.

Ku cyumweru yagize ati: “Ndasaba abategetsi baho n’umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose mu guhagarika ubugizi bwa nabi no kurengera ubuzima bw’abasivile.”

Yongeyeho ko abarimo kwicwa “benshi ni Abakristu, bicwa kubera urwango rw’ukwemera. Abo ni abahowe Imana”.

Bamwe mu baherutse kwicwa muri teritwari ya Lubero ya Kivu ya Ruguru bashinjwe umutwe wa ADF wica abantu kuko badahuje ukwemera na wo.

Uyu mutwe uvuga ko ugendera ku idini ya Islam – idini ritemera ibikorwa nk’ibyawo – uvuga ko ukorana n’umutwe kandi wa Islamic State, imitwe yose yashyizwe n’ibihugu bitandukanye ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

ADF ni yo yashinjwe kwica abo baturage mu bice bitandukanye bya teritwari za Lubero na Beni, aho ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko hishwe abaturage bagera ku 150 mu byumweru bibiri gusa by’uku kwezi.

Papa Francis kandi yasabye amahoro mu bindi bice by’isi birimo Sudan, Myanmar, Ukraine, “n’ahandi hose abantu barembejwe n’intambara”.

Christian

Recent Posts

Rayon Sports yatandukanye na Lawrence Webo

Ikipe Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Kenya, Lawrence Webo watozaga abanyezamu ba yo mu mwaka w’imikino ushize.…

5 hours ago

Umunyarwanda yapfiriye mu gihugu cya Oman

Umwe mu Banyarwanda bakoreraga mu gihugu cya Oman, yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana. Inkuru y’urupfu…

6 hours ago

APR Fc yatomboye amakipe y’ibigugu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, ariyo APR FC yisanze mu…

10 hours ago

Perezida Biden yavuze impamvu yitwaye nabi mu kiganiro mpaka na Donald Trump

Perezida w’Amerika Joe Biden yegetse kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka mu cyumweru gishize ku…

14 hours ago

Kigali: Inzu izwi nka ‘Makuza Peace Plaza’ yahiye

Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo…

14 hours ago

“Akaga u Rwanda rwagize n’ukugira abayobozi b’abapumbafu”-Perezida Kagame yiyamamaza i Kirehe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu…

1 day ago