Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yongeye gusaba kurengera abasivile mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’ibitero byiciwemo abandi babarirwa mu magana mu byumweru bishize, ni mu isengesho rya Angelus rizwi mu Kiliziya Gatolika yatanze ku Cyumweru.
Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yagize ati: “Amakuru ababaje y’ibitero n’ubwicanyi akomeje kuza avuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Papa Francis yasuye DR Congo mu ntangiriro z’umwaka ushize aho yasabye amahanga “gukura amaboko yayo muri Congo”, ayashinja ubusahuzi bw’umutungo kamere no gutuma intambara zaho zitarangira.
Ku cyumweru yagize ati: “Ndasaba abategetsi baho n’umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose mu guhagarika ubugizi bwa nabi no kurengera ubuzima bw’abasivile.”
Yongeyeho ko abarimo kwicwa “benshi ni Abakristu, bicwa kubera urwango rw’ukwemera. Abo ni abahowe Imana”.
Bamwe mu baherutse kwicwa muri teritwari ya Lubero ya Kivu ya Ruguru bashinjwe umutwe wa ADF wica abantu kuko badahuje ukwemera na wo.
Uyu mutwe uvuga ko ugendera ku idini ya Islam – idini ritemera ibikorwa nk’ibyawo – uvuga ko ukorana n’umutwe kandi wa Islamic State, imitwe yose yashyizwe n’ibihugu bitandukanye ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
ADF ni yo yashinjwe kwica abo baturage mu bice bitandukanye bya teritwari za Lubero na Beni, aho ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko hishwe abaturage bagera ku 150 mu byumweru bibiri gusa by’uku kwezi.
Papa Francis kandi yasabye amahoro mu bindi bice by’isi birimo Sudan, Myanmar, Ukraine, “n’ahandi hose abantu barembejwe n’intambara”.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…