Umutoza wa rayon Sports Jullien Mette yasezeye ku bafana bayo nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi ku mukino wo kuwa Gatandatu wa gicuti na APR FC wari wiswe ’Umuhuro mu Mahoro’.
Abicishije ku rubuga rwe rwa instagram, umutoza Julien Mette yaciye amarenga yo gutandukana burundu n’ikipe ya Rayon Sports, nubwo iyi kipe ntacyo iratangaza.
Ku wa gatandatu hari ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi kuko yasabye ko inama y’ikipe yabera kuri stade kuko yari arwaye,abwirwa ko yareka gutoza akabanza yivuza, birangira atemerewe gutoza uyu mukino bakinnye na APR FC bakanganya 0-0.
Mette wari usoje amasezerano ye, abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye abafana b’iyi kipe avuga ko yishimira ibihe bagiranye mu bihe bigoye, anifuriza iyi kipe ibyiza aho yizeye ko azongera guhuza na yo.
Ubutumwa bwihariye Mette yashyize hanze asezera ku bakunzi ba Rayon Sports bugira buti: “Mwarakoze cyane kumpa ikaze ryiza cyane n’icyubahiro abafana bazaga kundeba babaga bamfitiye. Igihugu cyiza, umujyi mwiza wa Kigali, yari amezi atanu akomeye kuri njye.
Gushyuha mu mutwe kwari kwinshi cyane kuri njye bijyanye n’ibihe ikipe yari irimo ubwo nayigeragamo. Nakoze ibyo nari nshoboye ntari kumwe n’abanyungirije nta n’uburyo buhari bwo kugura abakinnyi bashya buhari. Ariko…ndi Gikundiro. Tuzongere.”
Uyu mutoza yaje Rayon Sports iri gutakaza abakinnyi beza bayo, arahanyanyaza birangira soje shampiyona ku mwanya wa kabiri,ndetse ayigeza muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…