MU MAHANGA

AU yasabye ubuyobozi bwa Congo gufatanya n’ibindi bihugu by’ibituranyi guhashya imitwe y’iterabwoba

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wasabye abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, gufatanya n’ibihugu bituranye bakarwanya iterabwoba muri aka karere.

Advertisements

Ni nyuma y’ibitero byagabwe n’Umutwe wa ADF bigahitana abatari bake (150) muri teritwari ya Beni na Lubéro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri uwo mubare kandi harimo 42 bishwe tariki ya 13 Kamena 2024.

Itangazo ryasohowe na Afurika yunze Ubumwe rivuga ko Perezida wa Komisiyo, Moussa Faki Mahamat yamenye ubu bwicanyi bukorerwa abasivili b’inzirakarengane bukozwe n’umutwe wa ADF bukomeje kwiyongera muri Teritwari ya Beni na Lubéro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Rikomeza rigira riti: “Perezida wa Komisiyo yamaganye yivuye inyuma ibitero bimaze guhitana abantu 150 kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena birimo igiheruka cyahitanye abantu 42 cyabaye tariki 13 Kamena.”

Uyu yavuze ko yihanganishije imiryango y’ababuze ababo n’abaturage ba RDC muri rusange.

AU yakomeje igira iti “Perezida wa Komisiyo arashishikariza abayobozi ba Congo gukorana n’Ibihugu byo mu karere mu kongera ingufu mu guhagarika ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gufata intera mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Yizeje kandi ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukomeje kugira ubushake butajegajega mu gutanga umusanzu mu kurandura ibikorwa by’iterabwoba mu Bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu bice bibarizwamo inyeshyamba za ADF, abaturage benshi batishwe barahunze.

Igisirikare cya Leta kifatanyije na UPDF mu kurandura izi nyeshyamba ariko umunsi ku wundi usanga zirushaho gukora ubwicanyi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago