IMIKINO

EURO2024: Kylian Mbappé yagiriye ibyago ku mukino batsinzemo Austria

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, mu mukino wa mbere ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yahuragamo na Austria mu irushanwa ry’igikombe cy’i Burayi (EURO2024) habereyemo isanganya ryasize Kylian Mbappé avunikiyemo izuru.

Ni umukino warangiye ikipe y’u Bufaransa yegukanye intsinzi y’igitego 1-0, batsinze Austria cyagizwemo uruhare na Kapiteni w’u Bufaransa Kylian Mbappé.

Ni igitego cyabonetse biturutse ku mupira mwiza yahinduye myugariro Wober wa Austria aritsinda ku munota wa 38 w’umukino.

Ibyago byo kuvunika izuru kuri Mbappé byabaye mu minota ya nyuma ubwo bahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina hanyuma akagongana na myugariro Kevin Danso byaje kumuviramo kuvunika izuru.

Ikipe y’Ubufaransa yatangaje ko uyu mukinnyi yahise ajyanwa kuvurwa ndetse ko bishoboka ko ashobora gukina yambaye mask mu mikino iri imbere.

Bwagize buti: “Kylian Mbappé yagarutse mu nkambi y’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa”.

“Kylian Mbappé yavunitse izuru mu gice cya kabiri cy’umukino wa Austria n’Ubufaransa,kuri uyu wa mbere i Düsseldorf”.

“Kapiteni w’Ubufaransa yabanje kuvurwa n’abakozi b’ikipe na Dr. Franck Le Gall, wamuvuye izuru yavunitse”.

Mbappé yavunikiye izuru mu mukino bahuyemo na Austria

“Mbappé arakomeza kuvurwa mu minsi mike iri imbere, ariko ntazabagwa mu gihe cya vuba”.

“Hazakorwa mask kugira ngo nimero 10 y’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa abashe kwitegura kugaruka mu irushanwa nyuma y’igihe yahawe cyo kwivuza”.

Mugihe ikipe y’Ubufaransa yitegura guhura n’ikipe y’Igihugu y’Ubuholandi mu mukino wa kabiri, ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko bukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu mukinnyi usanzwe ugenderwaho azashe kugaruka mu kibuga.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

18 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago