RWANDA

Hamenyekanye impamvu Omborenga Fitina atarasinyira Rayon Sports imushaka

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Omborenga Fitina yemeje ko yaganiriye na Rayon Sports ndetse bumvikanye igisigaye ari uko afata umwanzuro.

Myugariro Ombolenga Fitina yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Rayon Sports byarangiye bumvikanye ariko we yahisemo kubanza kubitekerezaho neza agafata umwanzuro nyuma.

Ati “Rayon Sports kumvikana twarumvikanye neza nta kibazo, tugira n’ibyo twemeranywa nta kibazo, ariko hari ibyo ngitegereje nk’uko nabikubwiye, hari ibyo nkiri kurebaho, ndashaka gufata icyemezo rero vuba aha bitewe n’ibyo mbona imbere yanjye.”

Yakomeje avuga ko kudasinyira Rayon Sports atari amakosa ya yo ahubwo ari we ukirimo kubyigaho neza ariko vuba azafata umwanzuro.

Ati “Kuba ntarasinyiye Rayon Sports si ikibazo cy’abayobozi ba yo cyangwa iki, ni ikibazo cyanjye kuko abayobozi ba Rayon Sports bo twaraganiriye ibintu byose bigenda neza ku murongo uko twabyumvikanye ariko ikibazo ninjye nk’uko nabikubwiye ko ntegereje kugira ngo mbanze ndebe ese kugenda birashoboka cyangwa ndebe niba naguma hano nkafata icyemezo.”

Amakuru avuga ko impamvu Omborenga Fitina adasinyira ikipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda ari uko hari amakipe yo hanze y’u Rwanda bakirimo kuvugana, azafata umwanzuro nyuma yo kumenya uko bihagaze.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi be ni uko we yamaze gufata umwanzuro, mu gihe cyose yaguma muri shampiyona y’u Rwanda azakinira Rayon Sports kereka habayeho izindi mpamvu zitunguranye.

Christian

Recent Posts

Ibyo wamenya ku ikipe y’u Rwanda na Senegal zigiye guhura zihatanira itike y’igikombe cy’Afurika (Afrobasket2025)

Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…

8 mins ago

Guverinoma y’u Rwanda yanenze Amerika ibihano yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe

Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…

44 mins ago

Umuvugizi wa M23 Col. Willy Ngoma yagize icyo avuga kuri Makanika wishwe na FARDC

Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…

1 hour ago

AMAFOTO: Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…

21 hours ago

Col. Makanika yishwe agabweho igitero n’igisirikare cya Congo (FARDC)

Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…

22 hours ago

Hatangiye gutegurwa ikiriyo cya Papa Francis akiri muzima

Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…

23 hours ago