Hamaze gutangazwa ingengabihe ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League) ya 2024/25, izatangizwa na Manchester United izaba yakiriye Fulham kuwa 16 Kanama 2024.
Ni mugihe Manchester City yatwaye igikombe giheruka izatangirira kwa Chelsea tariki ya 18 Kanama mu gihe Arsenal Fc yabaye iya kabiri, izakira Wolves tariki ya 17 Kanama.
Umwaka w’imikino mushya muri Premier League uzarangira ku wa 25 Gicurasi 2025.
Kuri uyu wa 18 Kamena nibwo abategura iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku isi bashyize hanze ingengabihe aho ikipe ya Arsenal mu mikino itanu ya mbere izaba ifitemo Man City na Tottenham.
Ikipe ya Man City yongeye kugira ingengabihe nziza kuko kuwa 05 Mata aribwo izakina umukino wa nyuma n’ikipe yo mu makipe atandatu ya mbere.
Bivuze ko nyuma y’iyo tariki nta mukeba wayo izahura nawe, azaba ari amakipe asanzwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…