Hamaze gutangazwa ingengabihe ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League) ya 2024/25, izatangizwa na Manchester United izaba yakiriye Fulham kuwa 16 Kanama 2024.
Ni mugihe Manchester City yatwaye igikombe giheruka izatangirira kwa Chelsea tariki ya 18 Kanama mu gihe Arsenal Fc yabaye iya kabiri, izakira Wolves tariki ya 17 Kanama.
Umwaka w’imikino mushya muri Premier League uzarangira ku wa 25 Gicurasi 2025.
Kuri uyu wa 18 Kamena nibwo abategura iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku isi bashyize hanze ingengabihe aho ikipe ya Arsenal mu mikino itanu ya mbere izaba ifitemo Man City na Tottenham.
Ikipe ya Man City yongeye kugira ingengabihe nziza kuko kuwa 05 Mata aribwo izakina umukino wa nyuma n’ikipe yo mu makipe atandatu ya mbere.
Bivuze ko nyuma y’iyo tariki nta mukeba wayo izahura nawe, azaba ari amakipe asanzwe.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…