Ikipe ya APR FC yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ba myugariro igenderaho Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu abandi bagera kuri bane irabasezerera.
Ibi iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yabanje gushimira abakinnyi bane ivuga ko basoje amasezerano y’akazi inabifuriza amahirwe masa hanyuma itangaza aba babiri yagumanye.
Yagize iti “Ubuyobozi bwa APR FC burashimira cyane Ishimwe Christian, Fitina Omborenga, Rwabuhihi Placide na Bizimana Yannick basoje Amasezerano y’akazi. Mwarakoze cyane ku bihe byiza twagiranye ndetse tunabifuriza amahirwe masa mu kiragano gishya.”
Binyuze kuri izi mbuga nkoranyambaga kandi APR FC yahise itangaza ko yishimiye kongerera amasezerano myugariro wo hagati Niyigena Clement wari usoje amasezerano y’imyaka ibiri kuva yayigeramo mu mpeshyi ya 2022 na Nshimiyimana Yunusu bakinana mu bwugarizi.
APR FC iri kwitegura Super Cup izabahuza na Police FC ndetse na CAF Champions League 2024/2024.
Shampiyona izatangira nk’uko byemejwe tariki ya 16-18/8/2024.
FERWAFA Super Cup 2024 izakinwa tariki ya 11/8/2024, umukino uzahuza APR FC na Police FC.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…