INKURU ZIDASANZWE

‘Dufashwa na Perezida Kagame na Museveni gukuraho Tshisekedi twabikora mu gihe gito’-M23

Bertrand Bushinwa, usanzwe ari Umuyobozi w’umutwe wa M23, yavuze ko Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni babaye babafasha nk’uko Leta ya RDC n’abayishyigikiye babivuga, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakurwaho mu mezi abiri gusa.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu muyobozi w’uyu mutwe yavuze ko ibyo impuguke za UN ziheruka gutangaza ko Uganda ibafasha ari ibinyoma byiyongera ku bivugwa ku Rwanda.

Yagize ati: “Perezida Museveni abaye ari kumwe na M23, kimwe na Perezida Kagame, muzi aho bageze ubwo bari kumwe na AFDL mu 1997? Muratekereza ko mu karere hari ingabo zahangana n’igisirikare cy’ibi bihugu bibiri? Ese mutekereza ko tuba tukiri aho turi ubu? Babaye bari kumwe natwe, Tshisekedi mu mezi abiri yaba yavuye ku butegetsi. Kubera ko urugendo rwo kujya i Kinshasa ntirwadutwara n’amezi abiri.”

Bisimwa yunzemo ko ubutegetsi bwa RDC bushaka kwereka abanye-Congo ko ibihugu by’abaturanyi ari abanzi babo, ariko ko ibi byose bubikora bugamije guhisha intege nke zabwo zatumye bunanirwa kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu no kukigeza ku iterambere.

Ibi bihugu byombi byihakanye gufasha umutwe wa M23 ndetse nawo uvuga ko nta n’urushinga bihabwa ko ahubwo intwaro ufite uzambura FARDC.

Christian

Recent Posts

APR Fc yatumiwe na Simba Sc iri mu makipe yubashywe muri Tanzania

Ikipe ya Simba Sports Club iri mu zubashywe kubera ibigwi byayo muri Tanzania yamaze kwemeza…

5 hours ago

Umukandida Paul Kagame yabwiye abaturage ba Nyamasheke ko u Rwanda ayoboye atazigera yemera ko ruterwa n’ubwo ari ruto

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024, umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru…

7 hours ago

NEC yemereye Abakandida barimo kwiyamamaza gukora ibyo bikorwa ku bigo by’Amashuri

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda no kujya mu Nteko…

11 hours ago

Rubavu: Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri wafashwe yibye ibiryo by’Abanyeshuri yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ya Basa, mu karere ka Rubavu akurikinweho kwiba ibiryo by’abanyeshuri. Uyu…

11 hours ago

APR Fc igiye guhura na Police Fc mu mukino wo gufungura Sitade Amahoro ku mugaragaro

Police Fc igiye guhura na APR Fc muri sitade Amahoro yasogongeyeho ubwo yahuraga n'ikipe ya…

1 day ago

APR Fc na Rayon Sports zigiye kongera gucakirana muri Sitade Amahoro

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zigiye kongera guhurira mu mukino wa gicuti kuri…

1 day ago