Bertrand Bushinwa, usanzwe ari Umuyobozi w’umutwe wa M23, yavuze ko Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni babaye babafasha nk’uko Leta ya RDC n’abayishyigikiye babivuga, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakurwaho mu mezi abiri gusa.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu muyobozi w’uyu mutwe yavuze ko ibyo impuguke za UN ziheruka gutangaza ko Uganda ibafasha ari ibinyoma byiyongera ku bivugwa ku Rwanda.
Yagize ati: “Perezida Museveni abaye ari kumwe na M23, kimwe na Perezida Kagame, muzi aho bageze ubwo bari kumwe na AFDL mu 1997? Muratekereza ko mu karere hari ingabo zahangana n’igisirikare cy’ibi bihugu bibiri? Ese mutekereza ko tuba tukiri aho turi ubu? Babaye bari kumwe natwe, Tshisekedi mu mezi abiri yaba yavuye ku butegetsi. Kubera ko urugendo rwo kujya i Kinshasa ntirwadutwara n’amezi abiri.”
Bisimwa yunzemo ko ubutegetsi bwa RDC bushaka kwereka abanye-Congo ko ibihugu by’abaturanyi ari abanzi babo, ariko ko ibi byose bubikora bugamije guhisha intege nke zabwo zatumye bunanirwa kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu no kukigeza ku iterambere.
Ibi bihugu byombi byihakanye gufasha umutwe wa M23 ndetse nawo uvuga ko nta n’urushinga bihabwa ko ahubwo intwaro ufite uzambura FARDC.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…