Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena, ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi bagera ku munani bashoje amasezerano nyuma yo kuyifasha kwegukana shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa mbere bazamutsemo.
Ikipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yifurije ishya n’ihirwe aba bakinnyi bose uko ari umunani yeretse umuryango.
Abakinnyi yarekuye ni Itangishaka Claudine, Niyonsaba Jeanne, Uwamariya Diane, Uwanyirigira Sifa, Uwiringiyimana Rosine, Judith Ochitieno na Kankinda Fatuma Miky.
Itangishaka Claudine, Niyonsaba Jeanne, Uwanyirigira Sifa, Uwamariya Diane, Uwiringiyimana Rosine, Kankindi Fatouma Micky & Judith Ochieng Atieno.
Aba barimo abakinnyi bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka 2023-2024.
Rayon Sports kandi yatandukanye n’abari mu ikipe y’abatoza babiri aribo: Ramadhan Nizeyimana na Illuminé Uwimana.
Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bari n’abategarugori igomba gutangira gushaka abandi bakinnyi bashya kuko izaserukira u Rwanda mu mikino nyafurika.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…