IMIKINO

Rayon Sports y’Abagore yatandukanye n’abakinnyi barimo abayihesheje ibikombe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena, ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi bagera ku munani bashoje amasezerano nyuma yo kuyifasha kwegukana shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa mbere bazamutsemo.

Advertisements

Ikipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yifurije ishya n’ihirwe aba bakinnyi bose uko ari umunani yeretse umuryango.

Abakinnyi yarekuye ni Itangishaka Claudine, Niyonsaba Jeanne, Uwamariya Diane, Uwanyirigira Sifa, Uwiringiyimana Rosine, Judith Ochitieno na Kankinda Fatuma Miky.

Itangishaka Claudine, Niyonsaba Jeanne, Uwanyirigira Sifa, Uwamariya Diane, Uwiringiyimana Rosine, Kankindi Fatouma Micky & Judith Ochieng Atieno.

Aba barimo abakinnyi bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka 2023-2024.

Rayon Sports kandi yatandukanye n’abari mu ikipe y’abatoza babiri aribo: Ramadhan Nizeyimana na Illuminé Uwimana.

Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bari n’abategarugori igomba gutangira gushaka abandi bakinnyi bashya kuko izaserukira u Rwanda mu mikino nyafurika.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago