MU MAHANGA

RDC: Igiciro cya lisansi cyirakosha

Igiciro cya litiro ya lisansi cyiyongereye mu gace ka Beni muri RDC kuva ku wa mbere tariki ya 17 Kamena, kiva ku 3.500 kigera ku 12.000 by’Amafaranga ya Kongo (hafi ibihumbi 5FRW) ku bayicuruza mu majerekani bakunze kwita “Kadhafi”.

Ibi byatewe n’uko ibicuruzwa biturutse muri Uganda byambukira ku mupaka wa Kasindi bimaze iminsi 10 bidatambuka. Aka ni akaga gakomeje kugwira i Beni (Kivu y’Amajyaruguru) kiyongera kuri ADF.

Iri zamuka ry’ibiciro ryatewe n’ubuke bwa lisansi nyuma y’ihagarikwa ry’ibi bicuruzwa mu minsi icumi ishize.

Ibi bicuruzwa binyura Kasindi-Lubiriha, umupaka uhana imbibi na Uganda uherereye ku birometero 90 uvuye mu mujyi wa Beni.

Abashinzwe ubukungu bigaragambije bamagana leta ya Uganda yagerageje kwimura isoko ry’amafi rya Kasindi rikajya mu gihugu cy’abaturanyi cyayo.

Icyakora, iyi myigaragambyo yahagaze ku wa mbere ushize, nyuma y’inama yahuje abashinzwe ubukungu n’umuyobozi w’akarere.

Ibi byatumye ibikorwa byo kwinjiza no kohereza hanze ibicuruzwa byongera gukora ku mupaka wa Kasindi-Lubiriha.

Uku kubura kwa lisansi byateye ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage ba Beni, aho igiciro cya moto cyazamutse kiva ku 1500 kigera ku 4000, cyangwa amafaranga 5000 y’Amanyekongo ku rugendo rumwe.

Bamwe mu bayobozi ba sitasiyo zitanga lisansi mu mujyi wa Beni bavugaga ko amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli avuye i Kasindi yari ateganyijwe muri uyu mujyi kuri uyu wa gatatu.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

18 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago