Umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Stéphanie Mbombo Muamba, yeguye ku mirimo ye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe, Judith Suminwa Tuluka, ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, uku kwegura kwe ngo n’impamvu ze bwite.
Muamba yari asanzwe ari Minisitiri uhagarariye Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere Rirambye, akaba yari ashinzwe Ihindagurika ry’Ikirere ndetse no guteza imbere ubukungu.
Ku wa 29 Gicurasi ni bwo yari yahawe izo nshingano na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, mbere yo gutangira imirimo mu minsi irindwi ishize.
Nyuma y’uko Stéphanie Mbombo yeguye, guverinoma ya Suminwa isigaranye abaminisitiri 53 aho kuba 54.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…