INKURU ZIDASANZWE

‘Abarundi baba ari indashima, kuko bararya bagahaga, abandi babitse akayabo mu mifuka yabo’-Perezida Ndayishimiye Evariste

Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Media kibivuga ngo, Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko Abarundi ari indashima, aca ku ruhande ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, avuga ko ari “ikibazo rusange”.

Ni mu butumwa yagejeje ku gihugu mu kwizihiza imyaka ine amaze ku butegetsi, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, ubwo Perezida Ndayishimiye yashinje abaturage b’Abarundi kuba indashima kuko ngo “bashaka kugira byose icyarimwe”.

N’ubutumwa bwihariye yagejeje ku benegihugu bwatambukijwe kuri Radio na Television y’Igihugu (RTNB) n’ibindi binyamakuru bisanzwe bikorera mu gihugu.

Muri iri jambo ryamaze iminota igera kuri 28, Evariste Ndayishimiye yagarutse ku masezerano yahaye abaturage yiyamamaza aho yemeje ko yayasohoje.

Ati: “Ikinshimisha uyu munsi ni uko no mu kwivovota abantu bavuga ngo: tubuze iki gicuruzwa ariko ntibavuge ngo: nta mafaranga dufite yo kukigura kandi icyo gicuruzwa bavuga ntabwo ari icy’iwacu, n’igitumizwa mu mahanga. “

Yakomeje ati: “Uyu munsi, buri murundi arashaka kugira ibintu byose icyarimwe. Niyo mpamvu ubifatiye hejuru yavuga ko Abarundi ari indashima.”

Nk’uko umukuru w’igihugu cy’Uburundi abitangaza, ngo Abarundi bubaka amazu meza, bambaye imyenda myiza kandi bararya bagahaga.

Perezida Evariste yanenze Abarundi, ati: “Abafite amafaranga menshi mu mufuka, bifuza kubaho nk’ibikomangoma bakoresheje imodoka zisaba lisansi, bashaka kunywa byeri zo mu nganda no kurya ibiryo bitumizwa mu mahanga kugira ngo berekane ko basirimutse kandi ko bateye imbere”.

Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko nyuma y’imyaka ine ari ku butegetsi ubu urebye urwego ubuhinzi n’ubworozi bigezeho “ubona ko umunwa wose ufite icyo ufungura” kandi ko“umufuka wose wuzuye”.

Ndayishimiye yavuze ko “uyu munsi usgeze igihugu cyose kirangwamo amahoro n’umutekano” ibituma Abarundi “bakomeza ibikorwa by’iterambere”, ibyo kandi ngo bimutera “intege n’icyizere ko imigambi twiyemeje igihe twatangiraga kuyobora igihugu tuzayigeraho”.

Mu ijambo rye, Evariste Ndayishimiye ntiyavuze mu buryo butomoye imigambi igihugu gifite yo gushakira igisubizo ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli nka lisansi, keretse kuvuga ko bagomba kongera umusaruro w’amafaranga mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nibyo turumva imyigaragambyo hirya no hino, ikinshimisha kurusha ni uko dusangiye umubabaro, icyo cyiza dushaka njyewe nkibuze nagishaka. Igihambaye ni uko twese ntawashinja undi ko ari we utubujije kukigeraho.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubuzima bw’Abarundi bumeze neza cyane, Ati “Tunejejwe n’uko turebye Abarundi ku maso, tubona ko bafite ubuzima, ubu Abarundi batari bake barimo kubaka utuzu twiza, bambaye utwenda twiza, barafungura uko babyifuza.”

Christian

Recent Posts

Bidasubirwaho M23 yafashe ikibuga cy’Indege cya Goma

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yatangaje ko bidasubirwaho…

2 days ago

CIA yatangaje ko bishoboka cyane ko Covid-19 yaba yarakorewe muri laboratwari

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Ubutasi, CIA, rwatangaje ko bishoboka cyane ko…

3 days ago

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

1 month ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 month ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

1 month ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

1 month ago