Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Media kibivuga ngo, Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko Abarundi ari indashima, aca ku ruhande ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, avuga ko ari “ikibazo rusange”.
Ni mu butumwa yagejeje ku gihugu mu kwizihiza imyaka ine amaze ku butegetsi, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, ubwo Perezida Ndayishimiye yashinje abaturage b’Abarundi kuba indashima kuko ngo “bashaka kugira byose icyarimwe”.
N’ubutumwa bwihariye yagejeje ku benegihugu bwatambukijwe kuri Radio na Television y’Igihugu (RTNB) n’ibindi binyamakuru bisanzwe bikorera mu gihugu.
Muri iri jambo ryamaze iminota igera kuri 28, Evariste Ndayishimiye yagarutse ku masezerano yahaye abaturage yiyamamaza aho yemeje ko yayasohoje.
Ati: “Ikinshimisha uyu munsi ni uko no mu kwivovota abantu bavuga ngo: tubuze iki gicuruzwa ariko ntibavuge ngo: nta mafaranga dufite yo kukigura kandi icyo gicuruzwa bavuga ntabwo ari icy’iwacu, n’igitumizwa mu mahanga. “
Yakomeje ati: “Uyu munsi, buri murundi arashaka kugira ibintu byose icyarimwe. Niyo mpamvu ubifatiye hejuru yavuga ko Abarundi ari indashima.”
Nk’uko umukuru w’igihugu cy’Uburundi abitangaza, ngo Abarundi bubaka amazu meza, bambaye imyenda myiza kandi bararya bagahaga.
Perezida Evariste yanenze Abarundi, ati: “Abafite amafaranga menshi mu mufuka, bifuza kubaho nk’ibikomangoma bakoresheje imodoka zisaba lisansi, bashaka kunywa byeri zo mu nganda no kurya ibiryo bitumizwa mu mahanga kugira ngo berekane ko basirimutse kandi ko bateye imbere”.
Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko nyuma y’imyaka ine ari ku butegetsi ubu urebye urwego ubuhinzi n’ubworozi bigezeho “ubona ko umunwa wose ufite icyo ufungura” kandi ko“umufuka wose wuzuye”.
Ndayishimiye yavuze ko “uyu munsi usgeze igihugu cyose kirangwamo amahoro n’umutekano” ibituma Abarundi “bakomeza ibikorwa by’iterambere”, ibyo kandi ngo bimutera “intege n’icyizere ko imigambi twiyemeje igihe twatangiraga kuyobora igihugu tuzayigeraho”.
Mu ijambo rye, Evariste Ndayishimiye ntiyavuze mu buryo butomoye imigambi igihugu gifite yo gushakira igisubizo ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli nka lisansi, keretse kuvuga ko bagomba kongera umusaruro w’amafaranga mpuzamahanga.
Yagize ati: “Nibyo turumva imyigaragambyo hirya no hino, ikinshimisha kurusha ni uko dusangiye umubabaro, icyo cyiza dushaka njyewe nkibuze nagishaka. Igihambaye ni uko twese ntawashinja undi ko ari we utubujije kukigeraho.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubuzima bw’Abarundi bumeze neza cyane, Ati “Tunejejwe n’uko turebye Abarundi ku maso, tubona ko bafite ubuzima, ubu Abarundi batari bake barimo kubaka utuzu twiza, bambaye utwenda twiza, barafungura uko babyifuza.”
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…