Mugihe biteganyijwe ko Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste asura abatuye muri komine yo mu Ntara ya Mwaro, hari bamwe mu baturage bavuga ko barimo gutungurwa n’abayobozi bakomeje kubaka umusanzu wo kwakira Umukuru w’igihugu cyabo.
Ni urugendo rw’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye ateganya gukora kuri iki Cyumweru kiri imbere.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko ubusanzwe uretse iyi misanzu bari kwakwa y’agahato, hari n’abahatiwe kwishyura imyenda abitabiriye aya masengesho bagomba kwambara.
Abagize umuryango wa perezida bazerekeza i Nyabihanga (intara imwe) mu birori byo kwizihiza imyaka ine Perezida Neva amaze ku butegetsi birimo n’aya masengesho.
Abakozi ba Leta bose bahatirwa gutanga amafaranga. Abarimu bo mu mashuri abanza basabwa gutanga hagati y’amafaranga 2000 na 5000 y’Amarundi, abayobozi b’ibigo bo basabwa amafaranga ibihumbi hagati ya 10 na 20.
Abacuruzi n’abavuka muri iyi ntara barimo gukangurirwa gutanga umusanzu nabo. Amafaranga aratandukanye hakurikijwe urwego rw’imibereho.
Abarimu bababaye babwiye SOS Médias Burundi bati: “Ubuzima bwarahenze cyane. Ariko turahatirwa gutanga amafaranga ngo twakire umuryango wa perezida kandi ntacyo ubuze, biteye agahinda nubwo bisekeje.”
Umwe mu bacuruzi,yagize ati: “Ibiciro by’ingendo kuri ubu birahenze cyane kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli rikomeje. Ariko turahatirwa kujya i Nyabihanga no gutanga imisanzu ku gahato.”
Nk’uko amakuru aturuka ku begereye ubuyobozi abivuga, “igice kimwe cy’aya mafaranga kigenewe kwakira umuryango wa perezida. Ikindi kizakoreshwa mu kugura impano zo guha umuryango we. ”
Kimwe n’uwamubanjirije Pierre Nkurunziza wateguraga ingendo zo kwizihiza buri “ntsinzi”, Évariste Ndayishimiye azajya i Nyabihanga mu ntara ya Mwaro (mu Burundi rwagati) “gushimira Imana”ku bw’imyaka ine amaze ku butegetsi, kuva ku ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2024.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…