MU MAHANGA

Byinshi ku mugore wagaragaye agaragiye Cyril Ramaphosa ubwo yarahiraga kuyobora Afurika y’Epfo akavugisha benshi

Kuri uyu wa gatatu, tariki 19 Kamena 2024, Perezida Cyril Ramaphosa yarahiriye inshingano zo kongera kuyobora igihugu cya Afurika y’Epfo ku nshuro ya Kabiri.

Ni umuhango witabiriwe ku rwego rukomeye, aho Cyril Ramaphosa yarikumwe n’umugore we wavugishije benshi mu b’itangazamakuru bitandukanye by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Dr Tshepo Motsepe, yari iruhande rw’umugabo we muri uyu muhango wo kurahirira manda ya kabiri wabereye ahazwi nka Union Buildings mu murwa mukuru Pretoria, we na Ramaphosa banyuzamo bakaganira, bagaseka.

Ubwo yari amaze kurahira ari iruhande rwa Raymond Zondo, umukuru w’ubucamanza bw’iki gihugu, Ramaphosa w’imyaka 71 yagarutse mu byicaro bye maze asoma umugore we ku munwa, akantu kagarutsweho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Cyril Ramaphosa amaze kurahira yasomye umugore we Dr Tshepo Motsepe

Tshepo Motsepe ni muntu ki?

Dr Tshepo Motsepe w’imyaka 71 azwi cyane nk’umuganga ukomeye kandi wubashywe muri Afurika y’Epfo, umwirondoro we ugaragaza ko afite impamyabumenyi ebyiri za University of KwaZulu-Natal mu buvuzi rusange (medicine) no mu kubaga.

Nyuma Motsepe yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya ’Masters’ mu bijyanye na ‘Public Health in Maternal Child Health and Aging’ muri Harvard School of Public Health muri Amerika.

Umugore wo mu muryango ukomeye

Uyu ‘First Lady’/ Première Dame’ wa Afurika y’Epfo ni we mukuru mu muryango w’abavandimwe barindwi, yavukiye i Soweto akurira i Mathibestad mu ntara ya North West y’iki gihugu.

Dr Tshepo Motsepe uretse kuba ari umugore w’umukuru w’igihugu akomoka no mu muryango wabakomeye

Se ni Chief Augustine Butana Chaane Motsepe wari umukuru (umutware) w’ubwoko bw’aba Bakgatla-Ba-Mmakau.

Musaza we Patrice Motsepe ni umucukuzi n’umucuruzi ukomeye w’amabuye y’agaciro, nyir’ikipe ya Mamelodi Sundowns, akaba n’umukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Uyu mugore wa Ramaphosa kandi ni umuvandimwe wa Bridgette Radebe, umugore w’umunyapolitike Jeff Radebe wari Umunyafurika y’epfo wamaze igihe kinini muri guverinoma nka minisitiri muri minisiteri zitandukanye kuva mu 1994 kugeza mu 2019 ubwo yari minisitiri w’ingufu muri leta ya muramu we Ramaphosa.

Dr Tshepo Motsepe yakoze imirimo itandukanye y’ubuvuzi mu bitaro binyuranye muri Afurika y’Epfo, ibinyamakuru byaho bivuga ko ari umwe mu baganga bakomeye kandi bubashywe mu gihugu.

Gushakana na Ramaphosa

Ikinyamakuru Citizen cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko Motsepe na Ramaphosa bashyingiwe mu 1996, nyuma y’uko Ramaphosa atandukanye n’abagore babiri Hope Ramaphosa (1978 – 1989) na Nomazizi Mtshotshisa (1991 – 1993) yashakanye na bo mbere.

Cyril Ramaphosa na Dr Tshepo Motsepe bamaze imyaka irenga 28 bashakanye

Umwaka ushize mu kiganiro gica kuri televiziyo kitwa Pasella, Motsepe yavuze ko yahuye na Ramaphosa byateguwe n’inshuti ze(Motsepe), ubwo yari afite imyaka 33.

Mu gace k’icyo kiganiro kashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Motsepe yagize ati: “Inshuti zanjye zahoraga zivuga ngo ndimo gusaza nkeneye gushaka ngahama hamwe. [Ramaphosa] ntiyari amahitamo yanjye ya mbere ahubwo ya gatandatu.”

Motsepe na Ramaphosa bafitanye abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Dr Tshepo Motsepe ntakunda kugaragara kenshi muri politike n’ibikorwa by’umugabo we bya politike, kandi yagiye avuga ko umubano n’urukundo n’umugabo we byubaha umwuga wa buri wese.

Christian

Recent Posts

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

24 minutes ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

44 minutes ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

1 hour ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

3 days ago