INKURU ZIDASANZWE

RDC: Umuwazalendo yivuganye umusirikare wa FARDC

Kuri uyu wa 18 Kamena 2024, haravugwa umu Wazalendo wishe umusirikare wa FARDC i Kalehe muri Minova, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Advertisements

Damien Mushumo, Perezida wa Sosiyete sivili i Minova yabwiye ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru ati: “Habaye ubushyamirane hagati ya Wazalendo n’umusirikare wa FARDC wo muri kompanyi ya Hibou i Minova. 

Umuwazalendo yishe uyu musirikare akoresheje imbunda ye.

Uyu musirikare yajyanywe mu bitaro ari naho yapfiriye.”

Joseph Musanganya, perezida w’ishyirahamwe ry’imiryango y’abasivili muri Minova, yongeyeho ko nyuma y’iki kibazo habaye umukwabu.

Yagize ati: “Twamenye ko umu Wazalendo yishe umusirikare wo muri kompanyi ya Hibou muri Nganda mu gace k’ubucuruzi.Umusirikare wa FARDC yarashwe mu nda yo hasi maze ajyanwa mu bitaro ari naho yapfiriye”.

Yongeyeho ko aho hantu hafunzwe,abantu bamwe cyane cyane abakora uburaya barafatwa.

Ikindi kirego cy’ubwicanyi kirimo umusirikare cyabonetse kuri uwo munsi i Kalehe, aho umusirikare yishe umugore we i Dutu. Ni umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi zifite icyicaro kuri Dutu Beach, yarashe umugore we ahita amwica.

Mu mezi ashize, agace ka Kalehe kamaze kugaragaramo ibibazo byinshi by’ubwicanyi birimo abasirikare ba leta na Wazalendo, ibintu bikaba bihangayikishije inzego n’abaturage.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago