Ikipe ya APR Fc yatangaje umunya Serbia Darko Novic nk’umutoza mushya ugiye kuyitoza mu myaka itatu iri imbere.
Novic yari umutoza wa US Monastir ubwo yasezereraga APR FC muri CAF Champions League ya 2022.
Ibinyujije kuri X, APR FC yagize iti: “APR FC inejejwe no kwakira bwana Darko Novic n’abungiriza be mw’ikipe yacu nk’Umutoza mukuru mugihe cy’imyaka itatu.
Tumufitiye icyizere kandi dufatanije ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho.
Arakaza Neza Mu muryango Mugari wa APR FC!.”
Bitendukanye n’uwo yasimbuye wari wahawe umwaka umwe, Darko yahawe amasezerano y’imyaka 3 aho afite mu nshingano ze kubaka ikipe nk’umushinga ukwiye gusiga APR FC ifite ijambo muri Afurika.
Mu myaka 10 ishize, APR FC yatunze abatoza benshi gusa muri bo nta n’umwe wigeze ahabwa amasezerano y’imyaka 3 agitangira akazi, wabaga ari umwaka umwe ushobora kongerwa, abongerewe bakaba mbarwa.
Ubwo yageraga mu Rwanda mu 2010, Umuholande Ernie Brandts yahawe amasezerano y’imyaka 2 ibitarahiriye benshi bamukurikiye.
Kuva Novic abaye umutoza muri 2008, nta hantu yamaze nibura imyaka 2, urebye inzira ye mu myaka 16.
Uyu mugabo w’imyaka 52, yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.
Nović ni we watozaga US Monastir ubwo yasezereraga na APR FC muri CAF Confederation Cup ya 2022/23.
Darko aje yiyongera ku rutonde rw’abandi banya Serbia batoje APR FC barimo Mzee Ljubomir “Ljupko” Petrović, Zlatko Krmpotić, Zaviša Milosavljević, Dusan Suljagic n’ abandi.
Akazi ka Darko Novic kazatangirira muri CECAFA Kagame Cup izatangira tariki ya 6-22/7/2024.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…