POLITIKE

Indorerezi zirenga 260 nizo zizakurikirana uko amatora azagenda mu Rwanda

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ivuga ko indorerezi z’amatora zirenga 260 arizo zimaze  kwiyandikisha kuzaza gukurikirana amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Advertisements

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko guhera ku wa 20 Kamena, NEC imaze kwemerera indorerezi z’amatora 267, kandi harimo 61 bakomoka mu bigo mpuzamahanga. Yongeyeho ko abandi bagisaba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 20 Kamena 2024, yabajijwe aho izo ndorerezi mpuzamahanga zizaturuka icyakora yavuze ko atahita abikomozaho.

Gusa amakuru ikinyamakuru New Times cyahawe na NEC yerekana ko indorerezi mpuzamahanga zirimo batandatu bo muri Ambasade y’u Buyapani, batatu muri Ambasade ya Zimbabwe, bane bo muri Ambasade y’u Buholandi, umwe muri Komisiyo Nkuru ya Australia, umunani bo muri African Electoral Alliance-Uganda, na batandatu bo muri komisiyo y’Amatora ya Angola (CNE).

Harimo kandi indorerezi 25 zo muri ONG Nouvelle Perspective-Cameroon, umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ushinzwe guteza imbere amahoro n’ubutabera mu Isi; umwe wo mu kigo mpuzamahanga gishinzwe demokarasi no gufasha amatora (IDEA International) akaba ari umuryango umuryango mpuzaguverinoma ushyigikira demokarasi ku Isi hose; na babiri bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL).

Ingengabihe y’amatora yashyizwe ahagaragara na NEC yerekana ko ku matora ya perezida n’abagize inteko ishinga amategeko, gutumira no kwemerera indorerezi z’amatora byari biteganijwe kuva ku itariki ya 15 Werurwe kugeza 14 Nyakanga.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ateganyijwe kuba tariki 14 Nyakanga 2024, ku baba mu mahanga. Mu gihe abatuye mu gihugu imbere ari tariki 15 Nyakanga 2024.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago