MU MAHANGA

Luvumbu wahoze muri Rayon Sports yabonye ikipe nyuma yo kurangiza ibihano

Umunye Congo Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa kubera kuvanga umupira na politiki, yasinyiye ikipe ya Vita Club mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mukinnyi wahoze muri Rayon Sports ari kumwe na Sylla Aboubacar ukomoka muri Côte d’Ivoire na Mohamed Lamine Ouatarra bakuye muri JS Kabyle yo muri Algeria, berekanywe n’iyi kipe yo muri Congo Kinshasa nk’abakinnyi bayo mu myaka ibiri iri imbere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Umunye-Congo Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi.

Ni nyuma kandi yo kuba uyu mukinnyi yari yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu gihe cy’amezi atandatu kubera ibimenyetso bya Politiki yagaragaje muri shampiyona.

Nyuma yo kugera iwabo, ubuyobozi bwa V.Club, bwahise bumuha ikaze ndetse bwemeza ko niyifuza gukinira iyi kipe, imiryango ifunguye kuri we.

Ni ku nshuro ya Kabiri Luvumbu agiye gukina muri AS Vita Club.

Christian

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

1 hour ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

22 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

22 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

23 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

23 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago