KWIYAMAMAZA

Nta cyiza nko kubabera umuyobozi-Umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame

Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024, nibwo umukandida w’umuryango wa RPF Inkotanyi yatangiye ibikorwa yo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ni ibikorwa byatangiriye i Busogo kuri Stade y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri mu Karere ka Musanze, ahari hateraniye imbaga y’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wabo ariwe Paul Kagame.

Abaturage bari bazindukiye kwakira umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari we Paul Kagame

Aha kandi hari n’abaturage baturutse mu Karere ka Burera na Nyabihu bose baje kwifatanya muri uwo muhango witabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Muri iki gikorwa kandi harindi mitwe ya Politiki yo yatanze abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’Ay’Abadepite ariko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu itanga uwa FPR Inkotanyi ndetse hari abahagarariye irimo PDI, PSD na PL, baje gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

Ubwo yageraga ku kibuga cya Busogo umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yakiranywe impundu n’imbaga yabaje ku mushyigikira nk’umunyamuryango wifuza kubayobora mu myaka itanu iri mbere.

Paul Kagame yakiranywe n’ibihumbi by’abaturage mu Karere ka Musanze

Mu ijambo rye umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye abaturage bo mu Turere twa Musanze, Gakenke, Gicumbi, Rulindo na Nyabihu ko kwiyamamaza n’amatora muri rusange, bijyana n’impinduka nziza zifuzwa n’Abanyarwanda.

Ni ubutumwa yahaye ibihumbi by’Abanyamuryango bari bateraniye i Busogo mu Karere ka Musanze, ahatangirijwe ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.

Ati “Iyo ubikora (kwiyamamaza) mu mitima y’abantu haba harimo politiki yo gushaka guhindura u Rwanda, ubuzima bwarwo, ubw’abarutuye kugira ngo birusheho kuba byiza bibe nk’iby’ahandi cyangwa binarenge.”

Yongeyeho ko impinduka uyu muryango wifuza kugeza ku Banyarwanda, ubumwe, demokarasi n’iterambere, ari bo bazazigiramo uruhare.

Ati “FPR mu magambo make, kandi mwarabivuze. FPR ni ubudasa. Ni ubudasa muri ayo mateka, mu buryo bw’ibigomba guhinduka. Ariko ikibazo gihari ni ukuvuga ngo bihindurwa nande, bihinduka bite? Bihindurwa namwe, mwebwe.”

Aha yongeye gushimangira ko ntacyiza nko kubabera umuyobozi akomoza ko ibyo abaturage bamushyizemo nawe akabibemerera akabijyamo badakwiriye kuzabimurekamo gutyo.

Yagize ati “Nta kintu cyiza nko kuba Umunyarwanda, noneho by’akarusho rero, nta cyiza nko kubabera umuyobozi biroroha. Mufasha uwo mwahaye inshingano yo kuba umuyobozi wanyu kuzuza inshingano nk’uko tubigenza. Ikigoranye tukagifatanya, tukagikemura.”

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ateganyijwe kuwa 14-15 Nyakanga 2024.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

7 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago