Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Ndayishimiye Richard, Umurundi wari umaze umwaka akinira Muhazi United, ku masezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Muhazi United, yahise akomeza ibiganiro na Rayon Sports birangira imutanzeho asaga miliyoni 20 FRW.
Akimara gusinya,Richard NDAYISHIMIYE yagize ati: “Nishimiye kuba ninjiye muri Rayon Sports. Umukinnyi wese uhatana cyane arota gukinira ikipe ikomeye nk’iyi muri iki gihugu. Intego yanjye ni uguha ibyishimo abafana bacu beza muri shampiyona iri imbere. ”
Ndayishimiye yaherukaga kugaragara mu mukino wa gicuti Gikundiro yanganyijemo na APR FC ubusa ku busa, hasogongerwa Stade Amahoro ku wa 15 Kamena 2024.
Uyu musore wavukiye i Bukavu mu 2004, akerekeza mu Burundi mu 2018, yakiniye amakipe arimo Tel Aviv-Yafo FC mu Cyiciro cya Kabiri, Burundi Sports Dynamic FC na Muhazi United yo mu Rwanda yari amazemo umwaka umwe.
Ni umukinnyi wa kabiri usinyiye Gikundiro muri iyi mpeshyi nyuma ya myugariro Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wavuye muri Gorilla FC.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…