N’ubwo nta makuru yihariye aratangazwa n’ikipe ya APR FC biravugwa ko myugariro ukomeye w’umunya Senegal, Aliou Souané, yamaze kwemera gusinyira iy’ikipe avuye mu ikipe y’iwabo yitwa ASC Jaraaf.
Nkuko amakuru ari gucicikana nuko uyu munyamahanga APR FC izifashisha umwaka utaha yasesekaye I Kigali.
Uyu yabaye myugariro mwiza wa LIGUE 1 yo muri Senegal ndetse n’umukinnyi ukinira abatarengeje imyaka 23 na CHAN wa Senegal.
Uyu ngo aragurwa ibihumbi 70 by’amadolari ubwo n’asaga miliyoni 80 FRW, azahembwe $6500 ku kwezi n’ukuvuga angana na miliyoni zikabakaba umunani FRW.
Uyu ngo arahabwa inzu n’imodoka ari mu Rwanda.
Ikinyamakuru Record cyo muri Senegal cyo cyari cyatangaje ko APR FC iri mu biganiro na myugariro Alioune Souané bivugwa ko yashakwaga na Al Hilal yo kuri Sudan.
Iki kinyamakuru cyanditse ko Alioune azagurwa ibihumbi 60 by’amayero, we ahabwe asaga ibihumbi 20 by’amayero, umushahara w’ukwezi wa 5000 €, inzu yo kubamo n’imodoka yo kugendamo mu Rwanda.
APR FC yatangiye kugura abakinnyi bazayifasha muri Champions League ishaka kwigaragazamo.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…