Perezida Kagame yibukije abanenga Demokarasi y’u Rwanda y’uko atorwa hafi 100% ko ibyo abanyarwanda bakora aribo biba bireba ndetse ko kuba hari bamwe batorwa 15% aribo bari inyuma.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2024,uyu mukandida yiyamamarije mu Ngororero ahahuriye abaturage benshi biganjemo abahageze mu rukerera.
Ati “Hari abumva ko ijana ku ijana atari demokarasi, bazabyumva kuko demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora tariki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane, bireba twe. Twe dukora ibitureba.”
“Ngo ijana ku ijana ishoboka ite? Ngo nta demokarasi ihari. Hari uwo nabajije ejobundi, ndamubaza nti ‘abayoborwa na 15% iyo ni demokarasi gute? Ugasanga n’ababatoye ni nka 30% by’abagombaga gutora. Iyo ni yo demokarasi? Ntimugakangwe na byinshi, bimwe birakangana ariko buriya bafitemo n’ubujiji.”
Aba baturage bahise bamushyigikira baririmba bavuga bati ’bazaze bige’.
Perezida Kagame kandi yavuze ko abanenga imitwe yemeye gufatanya na FPR batazi impamvu yabyo kuko abafatanyije bagera kure.
Yavuze ko kuba iyo mitwe yaremeye gufatanya na FPR INKOTANYI ari ugushaka kugera kure kuko abafatanyije nta kibananira. Ati:”Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize nta gishobora kubananira.”
Perezida Kagame yavuze ko amahitamo abanyarwanda bazakora kuwa ku wa 15 Nyakanga,azabageza kuri demokarasi n’iterambere.
Ati: “Twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora tariki 15 z’ukwezi tugiye kugeramo. Na byo bifite amateka aganisha ahongaho. Mu 2017 twari hano, na mbere yaho twaje hano. Ibyo ni urugendo rwa politiki, rwa demokarasi, gushyiraho hamwe n’iterambere.”
“Uyu munsi n’iyo tariki 15 z’ukwezi gutaha ni uguhitamo gukomeza iyo nzira, guhitamo abayobozi mufatanya iyo nzira. Itariki 15 dufite guhitamo ibintu bibiri: Abadepite n’uzayobora Repubulika y’u Rwanda. Hari abatumva u Rwanda riko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yahumurije abatuye Ngororero, abizeza ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano byakozwe n’abacengezi nyuma gato ya Jenoside, bitazongera ukundi.
Ati “Twabishyize iruhande, tubishyize iruhande, ntabwo byakongera rwose. N’abakomoka muri ibi bice nk’umwe cyangwa babiri bagana muri ziriya nzira, turabihorera ngo bazitsinde.”
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…