Umutwe wa M23 watangaje ko ibyavuzwe ko umugaba w’igisirikare cyawo, Gen. Sultani Makenga yahagaritswe agasimburwa na Col Innocent Kayinamura (Kaina), ari ibinyoma byahimbwe na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Umuvugizi w’ishami rya Politiki rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ririya tangazo ari igihuha cyacuzwe n’ubutegetsi bwa RDC.
Yagize ati: “Itangazo riri gukwirakwira ryerekeye ibyiswe gushyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC (igisirikare cya M23) ni ikinyoma. Iyi nyandiko irakwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu rwego rwo kugerageza gutanga indishyi idashoboka yo guhangana n’ukuri kw’ibiri kubera ku rugamba ndetse [n’ibigaragazwa] n’abanyapolitiki ba AFC / M23 mu mishyikirano itandukanye”.
M23 yunzemo ko Leta ya RDC yacuze ririya tangazo ry’igicupuri mu rwego rwo “kurangaza abantu” ngo bareke kwita ku mvururu yatangije yo ubwayo.
Uyu mutwe wasabye abanye-Congo kwirinda kuyobywa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo bagashaka amakuru yizewe ku miyoboro yawo isanzwe yemewe n’amategeko.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…