Paul Kagame yongeye gukomoza ku byavugwaga kuri politike ya kera ko u Rwanda ari ruto avuga ko ibyo bavugaga bihabanye kuko u Rwanda atari ruto ku Banyarwanda.
Ubwo yiyamamarizaga i Muhanga, Perezida Kagame yavuze ko Politiki y’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yavugaga ko abari hanze mu buhungiro bagombaga kubugumamo ngo kuko u Rwanda rwari ruto.
Perezida Kagame ati: “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda. Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye imitwe ya politiki ishyigikiye kandidatire ye, agaragaza ko ubu bumwe ari bwo bwatumye ibyo Abanyarwanda bubatse bigaragara, asobanura ko bitanga icyizere cy’uko n’ibindi byiza bizagerwaho.
Ati “Naje hano kubibutsa, kubashimira icyizere no kubabwira ngo,mukomeze ibyiza twakoraga, byubaka igihugu cyacu, bidasize Umunyarwanda uwo ari we wese inyuma, ahubwo buri wese abigiramo uruhare. Ndagira ngo mbabwire ngo muri kuriya guhitamo ni uguhitamo gukomeza inzira turimo, guhitamo ndetse kurushaho umurego n’intambwe kugira ngo tugerageze twihute kuko aho dushaka kugera tutarahagera.”
Perezida Kagame yabwiye abanya Muhanga ko amahitamo yabo kuwa 15 Nyakanga azatuma igihugu gikomeza gutera imbere kurushaho kuko aho u Rwanda rutaragera aho rwifuza nubwo rugerereje urugendo.
Kagame yasabye abaje kumushyigikira ko badakwiriye kwita ku banyamahanga bababeshya ko babakunda ahubwo bagomba kwishakamo ibisubizo byaba ngombwa nabo bo hanze bakafasha kubaho.
Ati:”Ntimuzategereze kuzabeshwaho n’ubakunda wundi… Ubakunda wundi mvuga ntazi uwo ariwe n’uwo hanze. Abo hanze turafatanya, turumvikana ariko ntimuzategereze uwo hanze ubakunda, ubabeshaho, mwibesheho.”
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…