KWIYAMAMAZA

Paul Kagame yahinyuje imvugo yavugaga ko igihugu cy’u Rwanda ari gito ubwo yiyamamarizaga i Muhanga

Paul Kagame yongeye gukomoza ku byavugwaga kuri politike ya kera ko u Rwanda ari ruto avuga ko ibyo bavugaga bihabanye kuko u Rwanda atari ruto ku Banyarwanda. 

Ubwo yiyamamarizaga i Muhanga, Perezida Kagame yavuze ko Politiki y’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yavugaga ko abari hanze mu buhungiro bagombaga kubugumamo ngo kuko u Rwanda rwari ruto.

Perezida Kagame ati: “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda. Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye imitwe ya politiki ishyigikiye kandidatire ye, agaragaza ko ubu bumwe ari bwo bwatumye ibyo Abanyarwanda bubatse bigaragara, asobanura ko bitanga icyizere cy’uko n’ibindi byiza bizagerwaho.

Ati “Naje hano kubibutsa, kubashimira icyizere no kubabwira ngo,mukomeze ibyiza twakoraga, byubaka igihugu cyacu, bidasize Umunyarwanda uwo ari we wese inyuma, ahubwo buri wese abigiramo uruhare. Ndagira ngo mbabwire ngo muri kuriya guhitamo ni uguhitamo gukomeza inzira turimo, guhitamo ndetse kurushaho umurego n’intambwe kugira ngo tugerageze twihute kuko aho dushaka kugera tutarahagera.”

Perezida Kagame yabwiye abanya Muhanga ko amahitamo yabo kuwa 15 Nyakanga azatuma igihugu gikomeza gutera imbere kurushaho kuko aho u Rwanda rutaragera aho rwifuza nubwo rugerereje urugendo.

Kagame yasabye abaje kumushyigikira ko badakwiriye kwita ku banyamahanga bababeshya ko babakunda ahubwo bagomba kwishakamo ibisubizo byaba ngombwa nabo bo hanze bakafasha kubaho.

Ati:”Ntimuzategereze kuzabeshwaho n’ubakunda wundi… Ubakunda wundi mvuga ntazi uwo ariwe n’uwo hanze. Abo hanze turafatanya, turumvikana ariko ntimuzategereze uwo hanze ubakunda, ubabeshaho, mwibesheho.”

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

6 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

7 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago