Umukinnyi wa filimi Tamayo Perry wamamaye mu yitwa Pirates of the Caribbean yariwe n’igifi cyo mu bwoko bwa ‘shark’ arimo guserebeka (surfing) ku nyanja yo muri Hawaii kugeza ashizemo umwuka.
Uyu mugabo w’imyaka 49 yapfuye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubutabazi ahitwa Honolulu muri Hawaii mu kiganiro n’abanyamakuru.
Abatabazi bahamagawe ku mwaro wa Malaekahana ahagana saa saba z’amanywa ku isaha yaho.
Ariko Perry – usanzwe ari inzobere mu butabazi bwo mu mazi – byemejwe ko yapfuye nyuma y’uko abatabazi bamugaruye ku mwaro muri jet ski.
Perry yakinnye muri Pirates of the Caribbean: On Stranger Tides, filimi ya kane mu ruhererekane rwazo.
Iyi filimi yo mu 2011, ikurikirana Johnny Depp nk’umujura wo mu nyanja (pirate) witwa Captain Jack Sparrow, irimo kandi ibindi byamamare nka Penelope Cruz na Geoffrey Rush.
Perry yakinnye kandi muri filimi zindi nka Lost, Hawaii Five-0, Blue Crush na Charlie’s Angels 2.
Kurt Lager ushinzwe umutekano ku nyanja y’i Honolulu yavuze ko Perry yari “umutabazi ukundwa na bose”, yongeraho ko yari azwi cyane muri aka gace n’ahandi ku isi.
Ati: “Ubumuntu bwa Tamayo bwari nk’indwara yandura, kandi uko abantu bamukundaga, ni ko na we yakundaga buri wese.”
Lager yihanganishije umuryango we.
Rick Blangiardi ‘mayor’ w’ako gace yavuze ko urupfu rwa Tamayo ari “igihombo giteye ubwoba”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Tamayo yari igihangange mu mazi kandi yubashywe cyane, yakuriye hano, kandi yari umwe mu bakomeye bagize ikipe yacu y’ubutabazi.”
Yavuze ko ubwo bamuhamagaye bamubwira iyo nkuru yananiwe “kubyemera”. Yasabye abantu kubaha ubuzima bwite bw’umuryango we mu gihe uri mu gahinda.
Tamayo yavukiye ku kirwa cyan O’ahu, kimwe mu bigize Hawaii muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yari umuhanga n’inzobere mu guserebeka ku miraba y’inyanja (surfing), ndetse yari umwalimu ubyigisha abantu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…