Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umuntu umwe yitabye Imana mu gihe abandi 37 bakomerekeye mu muvundo wavutse ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi i Rubavu kuri iki Cyumweru.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, ni bwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje i Rubavu ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora ateganyijwe ku wa 14-16 Nyakanga 2024.
Nyuma yo kwiyamamaza, ubwo abasaga ibihumbi 250 bo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba bitabiriye ibyo bikorwa kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero bari batashye havutse umuvundo waguyemo umuntu umwe, abandi barakomereka.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko habaye umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Itangazo ryayo rigira riti “Ikipe y’abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko ku bw’ibyago umuntu umwe ahasiga ubuzima, mu gihe abandi 37 bakomeretse. Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye.’’
Yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ndetse yizeza ko ikomeza gukurikirana uko abakomeretse barimo kwitabwaho.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwitwararika no kumvira amabwiriza bahabwa.
Yakomeje iti “Tuributsa kandi abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.’’
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarije mu Karere ka Rubavu aho yabwiye Abanyarwanda ko bakwiye kwitura uyu Muryango wabagabiye inka, na bo bakawereka urukundo ndetse bagatora abakandida bawo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Kuri uyu munsi kandi FPR Inkotanyi yatangije ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya w’Ubudepite. Ni abakandida 80 barimo abo muri uyu Muryango n’indi mitwe ya politiki byafatanyije irimo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR.
FPR Inkotanyi izakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2024, aho izageza imigabo n’imigambi byayo ku batuye mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba na Muhanga mu y’Amajyepfo.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…