INKURU ZIDASANZWE

Umuturage yaguye mu muvundo aho Paul Kagame yari yagiye kwiyamamaza i Rubavu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umuntu umwe yitabye Imana mu gihe abandi 37 bakomerekeye mu muvundo wavutse ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi i Rubavu kuri iki Cyumweru.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, ni bwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje i Rubavu ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora ateganyijwe ku wa 14-16 Nyakanga 2024.

Nyuma yo kwiyamamaza, ubwo abasaga ibihumbi 250 bo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba bitabiriye ibyo bikorwa kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero bari batashye havutse umuvundo waguyemo umuntu umwe, abandi barakomereka.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko habaye umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Itangazo ryayo rigira riti “Ikipe y’abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko ku bw’ibyago umuntu umwe ahasiga ubuzima, mu gihe abandi 37 bakomeretse. Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye.’’

Yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ndetse yizeza ko ikomeza gukurikirana uko abakomeretse barimo kwitabwaho.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwitwararika no kumvira amabwiriza bahabwa.

Yakomeje iti “Tuributsa kandi abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.’’

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarije mu Karere ka Rubavu aho yabwiye Abanyarwanda ko bakwiye kwitura uyu Muryango wabagabiye inka, na bo bakawereka urukundo ndetse bagatora abakandida bawo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Kuri uyu munsi kandi FPR Inkotanyi yatangije ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya w’Ubudepite. Ni abakandida 80 barimo abo muri uyu Muryango n’indi mitwe ya politiki byafatanyije irimo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR.

FPR Inkotanyi izakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2024, aho izageza imigabo n’imigambi byayo ku batuye mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba na Muhanga mu y’Amajyepfo.

Christian

Recent Posts

Perezida Kagame yahishuye icyatumye yubaka inzu mu Bugesera

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe na FPR…

55 mins ago

Rutahizamu wa Rayon Sports y’Abagore yerekeje muri Portugal

Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Nibagwire Libellée yagiye kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu gihugu…

2 hours ago

Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije bavuzweho kuroga ikipe ya Kiyovu Sports barekuwe

Mupenzi Eto’o yafunganwe na bagenzi be babiri bakoranaga muri APR FC aho bakekwagaho icyaha cyo…

2 hours ago

Ubujurire ku mitungo yo kwa Rwigara bwateshejwe agaciro

Icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyatesheje agaciro cyamunara ku mutungo wa Asinapolo  Rwigara cyasomwe mu…

6 hours ago

Rayon Sports yaguze myugariro wabaye mwiza muri Senegal

Kuri uyu wa Gatanu nibwo myugariro w’Umunya-Sénégal, Omar Gningue, wakiniraga AS Pikine yo muri icyo…

1 day ago

Ubwongereza: Ishyaka ‘Labour Party’ ryarwanyije gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ryatsinze amatora

Ishyaka ry’abakozi (Labour Party) niryo ryegukanye amatora y’abagize inteko ishingamategeko mu bwongereza. Bivuze ko uwitwa…

1 day ago