KWIYAMAMAZA

‘Muri Intare ziyobowe n’indi Ntare’ Paul Kagame abwira abaturiye Akarere ka Nyarugenge

Ubwo yiyamamazaga kuri uyu wa Kabiri tariki 25  Kamena 2024, kuri site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yagereranije abanyarwanda nk’ingabo z’intare ziyobowe n’indi ntare.

Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abanyarwanda uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu ndetse abagereranya n’intare ku rugamba. 

Kagame yagize ati “Hari umuntu wavuze ku rugamba.. baragereranyaga. Baravuga ngo Aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare wampa ingabo z’intare ziyobowe n’intama. Ariko twe twarabirenze. FPR n’abanyarwanda twagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare. Izo ngabo nizo zijya ku rugamba, kurwana nk’intare rero nta n’ubwo uba ukeneye ukuyobora cyane ku rugamba. Kandi iyo uri Intare ukagira ingabo z’intama nta rugamba watsinda.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko urugamba rutari rworoshye. Ati “Ariko uzi guteraganwa warangiza ugateranirwaho n’amahanga?” Yemeza ko u Rwanda rutakabaye ruriho, ariko ko rwabayeho kandi rubaho neza kubera ubumwe bw’abanyarwanda no gushyira imbaraga hamwe kwabo.

Yifashishije urugero rw’intare kandi umukandida Paul Kagame yashimangiye uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango ati “Mwari muziko Intare y’ingore ariyo ihiga?” Yemeza ko abagore bafite inshingano zikomeye zo guteza imbere urugo ariko kandi abasaba ubufatanye n’abagabo. Ati “Ntiwavuga umugore ngo usige umugabo kimwe n’uko utavuga umugabo ngo usige umugore.” 

Mu karere ka Nyarugenge Paul Kagame yiyamamarije muri Rugarama. Mu gihe abakandida depite 80 batanzwe na FPR Inkotanyi bo bari kwiyamamariza mu turere 30 twose tw’igihugu.

Biteganijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa gatanu bizakomereza i Huye kuwa 27 Kamena 2024.

Christian

Recent Posts

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 minutes ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

36 minutes ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

3 days ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

3 days ago