Ubwo yiyamamazaga kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, kuri site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yagereranije abanyarwanda nk’ingabo z’intare ziyobowe n’indi ntare.
Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abanyarwanda uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu ndetse abagereranya n’intare ku rugamba.
Kagame yagize ati “Hari umuntu wavuze ku rugamba.. baragereranyaga. Baravuga ngo Aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare wampa ingabo z’intare ziyobowe n’intama. Ariko twe twarabirenze. FPR n’abanyarwanda twagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare. Izo ngabo nizo zijya ku rugamba, kurwana nk’intare rero nta n’ubwo uba ukeneye ukuyobora cyane ku rugamba. Kandi iyo uri Intare ukagira ingabo z’intama nta rugamba watsinda.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko urugamba rutari rworoshye. Ati “Ariko uzi guteraganwa warangiza ugateranirwaho n’amahanga?” Yemeza ko u Rwanda rutakabaye ruriho, ariko ko rwabayeho kandi rubaho neza kubera ubumwe bw’abanyarwanda no gushyira imbaraga hamwe kwabo.
Yifashishije urugero rw’intare kandi umukandida Paul Kagame yashimangiye uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango ati “Mwari muziko Intare y’ingore ariyo ihiga?” Yemeza ko abagore bafite inshingano zikomeye zo guteza imbere urugo ariko kandi abasaba ubufatanye n’abagabo. Ati “Ntiwavuga umugore ngo usige umugabo kimwe n’uko utavuga umugabo ngo usige umugore.”
Mu karere ka Nyarugenge Paul Kagame yiyamamarije muri Rugarama. Mu gihe abakandida depite 80 batanzwe na FPR Inkotanyi bo bari kwiyamamariza mu turere 30 twose tw’igihugu.
Biteganijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa gatanu bizakomereza i Huye kuwa 27 Kamena 2024.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…