Kugeza magingo aya n’ubwo itaragira icyo itangaza gusa amakuru aravuga ko ikipe ya APR FC yamaze kwibikaho umwe mu bakinnyi bari bakomeye gutura muri Ghana Richmond Lamptey.
Lamptey yarasanzwe akinira ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo bikaba bivugwa ko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’Ingabo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu.
APR FC ngo yaba yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko umunyamakuru Micky Jnr uri mu bakomeye mu gutangaza amakuru yo ku isoko yabitangaje.
Hamaze iminsi havugwa ko APR FC ihanze amaso isoko rya Ghana ndetse hari abakinnyi batatu ishaka gukurayo ngo bazayifashe kwitwara neza mu mikino nyafurika.
Uyu Micky Jr yavuze ko vuba aha APR FC iratangaza undi mukinnyi wo muri Ghana yasinyishije.
Amakuru yaherukaga yavugaga ko ikipe ya APR FC yifuzaga gusinyisha abakinnyi batatu bo mu ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana yitwa Samartex FC mu rwego rwo kongera imbaraga zayifasha kwitwara neza mu mikino nyafurika.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…