Umutoza w’ikipe ya Manchester united, Erik Ten Hag aritegura gusinya andi masezerano mashya muri iy’ikipe nk’uko impande zombie zamaze kumvikana.
Nk’uko amakuru menshi akomeje kuvugwa ngo Erik Ten Hag n’ikipe ya Manchester united ibiganiro bigeze kure.
Umutoza Erik Ten Hag ariko kandi arifuza kugarura uwahoze ari rutahizamu wa Manchester United, Ruud Van Nistelrooy, kugira ngo bafatikanye mu rugendo rwo kongera gusubiza ijambo iy’ikipe yahoranye.
N’ibiganiro byamaze kumvwa ku mpande zombi, aho byitezwe ko bitarenze iki cyumweru harajya hanze amakuru yerekeranye n’isinyishwa ry’amasezerano mashya kuri aba batoza muri Manchester united.
Erik Ten Hag wagendeye ku kagozi akabona agasoje mu mwaka w’imikino umwaka 2023-2024, raporo ivuga ko kuri ubu yahawe amahirwe yo kongera gutoza ikipe ya Manchester united aheruka guhesha igikombe cya FA Cup.
Amakuru yo kugarura Ruud Van Nistelrooy wagiriye ibihe byiza muri Manchester united by’umwihariko muri Premier League ngo bizatuma bamwe mu bakunzi b’iy’ikipe bongera kwiyumvamo ikipe yabo.
Uyu rutahizamu Ruud Van Nistelrooy muri Manchester united yabashije gutsinda ibitego 150 mu mikino 219 yayikiniye.
Ruud Van Nistelrooy byitezwe ko ashobora gusimbura uwari umwungiriza wa Manchester united Mitchell Van der Gaag cyangwa umwe mu batoza b’imbere Benni McCarthy amasezerano yabo arangirana n’uku kwezi.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…