Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru cyari giteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeri 2024, byamaze gutangazwa ko kitakibaye nyuma y’iseswa ry’amasezerano guverinoma y’u Rwanda yari yaragiranye na Easy Group EXP yari ishinzwe kugitegura.
Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko amasezerano yahagaritswe nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo impande zombi zari zaremeranyije.
Iki gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans cyari kuzabera mu Rwanda kuva tariki 1-10 Nzeri 2024 ariko nkikibaye.
RDB yavuze ko habayeho ubushishozi hanyuma impande zombi zemera mu bwumvikane ko zahagarika imikoranire.
Ibi bivuze ko Visit Rwanda itazigera yongera gukoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi no kwamamaza n’abategura iri rushanwa.
Abanyarwanda bari bategerezanyije amatsiko kuzabona ibyamamare birenga 150 byakanyujijeho mu mupira w’amaguru kuri stade Amahoro.
Ibyo byamamare birimo Ronaldinho Gaúcho, Umufaransa David Trezeguet, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Jimmy Gatete n’abandi benshi.
Si imikino gusa kuko hari hateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi byari kuzitabirwa n’abarenga 5000.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…