RWANDA

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho cyari giteganyijwe kubera mu Rwanda cyaseshwe

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru cyari giteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeri 2024, byamaze gutangazwa ko kitakibaye nyuma y’iseswa ry’amasezerano guverinoma y’u Rwanda yari yaragiranye na Easy Group EXP yari ishinzwe kugitegura.

Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko amasezerano yahagaritswe nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo impande zombi zari zaremeranyije.

Iki gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans cyari kuzabera mu Rwanda kuva tariki 1-10 Nzeri 2024 ariko nkikibaye.

RDB yavuze ko habayeho ubushishozi hanyuma impande zombi zemera mu bwumvikane ko zahagarika imikoranire.

Ibi bivuze ko Visit Rwanda itazigera yongera gukoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi no kwamamaza n’abategura iri rushanwa.

Abanyarwanda bari bategerezanyije amatsiko kuzabona ibyamamare birenga 150 byakanyujijeho mu mupira w’amaguru kuri stade Amahoro.

Ibyo byamamare birimo Ronaldinho Gaúcho, Umufaransa David Trezeguet, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Jimmy Gatete n’abandi benshi.

Bamwe mu bakinnyi bari bitezwe mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho

Si imikino gusa kuko hari hateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi byari kuzitabirwa n’abarenga 5000.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago