MU MAHANGA

Kenya: Perezida William Ruto yisubiye nyuma yuko imyigaragambyo iguyemo abatari bake

Kuri uyu wa 26 Kamena 2024, Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko atazasinya ku itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2024 wateje imyigaragambyo yari imaze icyumweru.

Advertisements

Iri tegeko ryari ryamaze kwemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ku wa 25 Kamena 2024. Perezida Ruto ni we wari utegerejwe kugira ngo aryemeze, ribone gutangira gukurikizwa.

Ubwo abadepite bari bamaze gutora iryo tegeko, Abanyakenya babarirwaga mu bihumbi bateye ingoro y’Inteko, batwika igice cyayo. Binjiye mu cyumba cyo kuriramo, barya ibiryo basanzemo, bangiza ibikoresho byaho.

Habaruwe abantu 6 bapfiriye muri iyi myigaragambyo ku wa 25 Kamena, biyongera kuri umwe wapfuye ubwo yatangiraga tariki ya 18 Kamena. Abenshi muri aba barashwe n’abapolisi ubwo babarushaga imbaraga.

Perezida Ruto, mu butumwa yageneye Abanyakenya, yasobanuye ko igihugu cyabo kiremerewe n’amadeni, bityo ko ari yo mpamvu guverinoma yifuzaga ko iri tegeko rivugururwa kugira ngo igipimo cy’imisoro kizamurwe.

Guverinoma ya Kenya yateganyaga ko iyo iri tegeko ryemezwa bidasubirwaho, mu misoro ikusanya ku mwaka w’ingengo y’imari hari kwiyongeraho ingana na miliyari 2,7 z’amadolari ya Amerika.

Ubwo uyu mushinga wategurwaga, Kenya yarimo amahanga amadeni angana na 68% by’umusaruro mbumbe wayo. Ibi Ruto yabigarutseho, agira ati “Ni ngombwa ko igihugu kimenya ko mu mashilingi 100 y’umusoro dukusanya, dukoreshamo 61 mu kwishyura amadeni.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko yumvise ubutumwa bw’abigaragambya, afata icyemezo cyo gukora ibyo abaturage bifuza kuko ari bo ayoboye. Ati “Nyobora Leta, ariko nyobora n’abaturage kandi abaturage bavuze.”

Yashimiye abagize Inteko Ishinga Amategeko batoye iri tegeko, ariko ko nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abarebwa n’iki kibazo, yafashe icyemezo cyo kutarishyiraho umukono [bivuze ko ritazakurikizwa].

Ati “Ndashimira abagize Inteko batoye ariko nshingiye ku biganiro bikomeje ku itegeko rigena ingengo y’imari ya 2024 no gutega amatwi abaturage ba Kenya bavuze baranguruye ko batawifuza, nemeye, ntabwo nzarisinyaho.”

Perezida Ruto yagaragaje ariko ko mu gihe yemeye kudasinya kuri iri tegeko, inzego z’igihugu zirimo Inteko, ubucamanza na guverinoma zikwiye kugabanyirizwa ingengo y’imari, kugira ngo Abanyakenya babeho bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Ati “Nsabye ko Inteko, ubucamanza na guverinoma ku rwego rw’uturere bikorana n’ikigega cy’igihugu ko byagabanya ingengo y’imari n’amafaranga bikoresha kugira ngo tubeho mu bushobozi bwacu, hashingiwe ku butumwa buranguruye buri kuva mu Banyakenya.”

Ku bakomeretse, uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko muri rusange ari 214 barimo 95 bari bajyanwe mu bitaro. Ati “Ntekereza ko umwe akiri mu ndembe, abandi 14 baracyari mu bitaro ariko abenshi muri bo baravuwe, ejo baratashye.”

Ku bapfiriye muri iyi myigaragambyo, Perezida Ruto yamenyesheje Abanyakenya ko hazajyaho urwego ruzakurikirana icyateye impfu zabo, abishwe bakurikiranwe n’ubutabera.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago